Coronavirus: Minisiteri y’Ubuzima yakomoje ku musaruro wo kuba abantu batemerewe gusohoka mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Gicurasi 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kuba abantu batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali ngo bajye mu ntara birimo gutanga umusaruro mu kurwaya icyorezo cya Coronavirus, kuko byagabanyije urwego iki cyorezo gishobora gukwirakwiriraho.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yemereye abaturarwanda gusubira mu mirimo imwe n’imwe nyuma y’iminsi irenga 40 basabwe kuguma mu rugo, ariko nta ngendo zemewe ziva mu Ntara imwe zijya mu yindi cyangwa Umujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu ubwandu bwiganje mu bashoferi b’amakamyo bambukiranya imipaka, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Yavuze ko nyuma yo koroshya amabwiriza imirimo imwe igafungurwa, nta mpungenge zirabaho ku buryo bujyanye n’ikwirakwira ry’icyorezo.

Yakomeje ati “Kugeza ubu ntabwo turabona ahantu hatandukanye mu Ntara abantu bagaragayeho ubu burwayi mu buryo budasobanutse, ngo umuntu agire atya ngo yumve umuntu w’i Kinazi cyangwa Ngororero ararwaye adashobora kumenya uwamwanduje, ntabwo turabona iyo mibare iteye gutyo, ari nazo ngaruka nziza za gahunda zose zafashwe.”

Yavuze ko kuba abantu badashobora gusohoka mu Mujyi wa Kigali ngo bajye ahandi, hari icyizere ko iyi ndwara itazapfa gukwirakwira mu gihugu bijyanye n’amabwiriza mashya arimo gukurikizwa.

Yakomeje ati “Itsinda rinini ry’abarwayi ryagaragaye muri Kigali, turacyashaka kugira ngo turirangize muri Kigali mbere y’uko hafungurwa, tuzagumya kubikurikirana kugeza igihe hazafatwa izindi ngamba zikwiriye, ariko navuga ko kugeza ubu uko twakekaga ko imibare igomba kugenda hafungurwa, niko tukibona bimeze.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko abashoferi b’amakamyo barimo kugaragaza ubwandu muri iki gihe bitabwaho uko bikwiye, ndetse hari ubushakashatsi burimo kubakorwaho.

Yakomeje ati “Turagira ngo abantu bamenye ko iki cyorezo turi kugikurikirana, ndetse n’aho tuzi abo bantu bagiye banyura kubera ko dushobora kubikora twifashishije ikoranabuhanga mu kumenya aho bagenda bahagarara, bafata amafunguro se cyangwa bakora imodoka zabo, turi kuhakora ubushakashatsi tuzatangariza Abanyarwanda mu minsi iri imbere, tureba abantu bahuye nabo niba nta banduye barimo.”

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yavuze ko ubwo ibikorwa byari bifunguwe, inshingano zo kurwanya iki cyorezo zimuriwe mu ntoki z’umuturarwanda, bitari bivuze ko inzego z’umutekano “zigiye kwiruka ku bantu, kureba ko barimo kubahiriza amabwiriza.”

Ni mu gihe hari abakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, yaba abarenga ku masaha yagenwe yo kuba bari mu rugo, kwambara nabi udupfukamunwa, ndetse hari n’abafatwa barenze Umujyi wa Kigali bashaka kujya mu Ntara, mu gihe bitemewe.

Yakomeje ati “Abantu bakwiye kumva ko gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no kurinda abandi, ni inshingano zacu dufite. Inzego z’umutekano kugira ngo zibyinjiremo, haba kubaza impamvu yatumye barenga ku mabwiriza, haba ndetse no kubafatira ibyemezo bitandukanye birimo kubamarana igihe bashaka kumenya ibyo bari barimo ndetse no kubafatira ibinyabiziga no kubafata ubwabo.”

“Hariho abatekereza ngo ni ibihano bikomeye, kuko njyewe ntabwo ntekereza ko ari ibihano na gatoya ahubwo urebye ikiguzi, icyo byadutwara turamutse twiraye, nibyo bikwiye kutugaragariza ko ibyo inzego z’umutekano zikora ahubwo ni bitoya cyane.”

Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda kwambara udupfukamunwa bacungana na Polisi cyangwa kubyigana igihe binjira mu modoka, kuko “kubikora utekereza ngo urahima inzego z’umutekano, ntabwo ari ukwihima gusa urahima twese nk’Abanyarwanda kandi ntabwo twabyemera.”

Yavuze ko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda bishyira mu kaga abandi bantu, kandi bishobora gukurikiranwa n’amategeko nk’icyaha gishyira mu kaga ubuzima bw’abantu, uretse no kuba ari bibi.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi barenze miliyoni enye, abamaze gupfa ni ibihumbi 276, mu gihe abakize ari miliyoni 1.3. Mu Rwanda hamaze kwandura abantu 273, abakize ni 136 mu gihe nta n’umwe uritaba Imana.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko ubwandu bwa Coronavirus bwiganje muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .