Coronavirus: Meya w’Umujyi wa Kigali yasobanuye impamvu insengero zitagomba kurenza ikoraniro rimwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Insengero zatangiye gukora nyuma y’iminsi 127 zari zimaze zifunzwe nk’imwe mu ngamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Amabwiriza yo gufungura yavugaga ko hazajya haba amateraniro menshi, ariko hagati ya rimwe n’irindi hakajyamo umwanya wo gusukura urusengero.

Si uko byagenze, kuko muri Kiliziya Gatolika no mu yandi madini habaye misa imwe cyangwa se ikoraniro rimwe, bitandukanye n’ibyari byitezweho.

Mu mujyi wa Kigali, insengero 18 ni zo zemerewe gusubukura ibikorwa. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yasobanuye ko gufata uyu mwanzuro wo kugabanya amateraniro bishingiye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Twasobanuriye neza abayobozi b’insengero n’imisigiti ko ikigambiriwe ari uko abantu bajya mu nsengero ariko hirindwa icyorezo cya Coronavirus. Ubwo rero hagati ya misa n’iya kabiri, cyangwa hagati y’amateraniro abiri, hagomba gukorwa icyo gikorwa cy’isuku kandi mu buryo bwimbitse.”

“Hakabaho gutera imiti, aho abantu bari bari, guhanagura intebe ndetse bakanafungura hakajyamo umwuka mushya. Ni igikorwa gifata umwanya munini, twasanze gufata misa imwe igahita ikurikirwa n’iya kabiri mu gihe cy’isaha bidakunda.”

Rubingisa yavuze ko abayobozi b’amadini babyumvise, bakabyubahiriza nta mananiza; aho yashimangiye ko ikigamijwe ari uko abantu basenga cyangwa se bagakora indi mirimo ariko birinda Coronavirus.

Mu mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu harimo ko insengero zizatangira gukoreshwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

Abantu bitabiriye amasengesho uyu munsi mbere yo kwinjira mu rusengero, babanzaga gupimwa umuriro no gukaraba ibiganza n’amazi meza cyangwa imiti isukura intoki (hand sanitizer), hanyuma buri wese akanyura aho yandikwa imyirondoro ye ku buryo mu gihe yakenerwa yakurikiranwa byoroshye.

Iyo iki cyiciro kivuyeho, umuntu yinjira mu rusengero akicara mu mwanya wateganyijwe ku buryo abantu bicara bahanye intera ndetse bakambara udupfukamunwa kuva ku baririmbyi bayobora abandi kugera kuri Padiri uyobora Igitambo cya Misa cyangwa Pasiteri wigisha.

Muri Kiliziya ya St Michel ni uku abantu bari bicaye bahanye intera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .