Coronavirus: Ishusho y’imisanzu izava mu mishahara y’abayobozi muri Mata

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Mata 2020 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko mu rwego kurwanya icyorezo cya Coronavirus, abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata, mu kunganira “ingamba ziriho zo gufasha abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo".

Ni icyemezo kije mu gihe u Rwanda rwafashe ibyemezo bikomeye mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko ingendo mu gihugu zahagaze, amashuri arafungwa, abantu basabwa kuguma mu rugo ku buryo ibikorwa byinshi byahagaze.

Ni igikorwa kizunganira Leta cyane cyane mu kurushaho kwita ku bakeneye ubufasha, batakibasha gukora kubera ko ibikorwa byabo byafunzwe.

Ni mu gihe kandi Leta nk’umukoresha wa mbere mu gihugu, itarimo kwinjiza amafaranga nk’ibisanzwe kuko isoko yayo ya mbere y’amafaranga ari ibikorwa bibyara inyungu mu bucuruzi bwaba ubw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, bigatanga umusoro. Ubwo bucuruzi bwahagaze ku gipimo kiri hejuru cyane.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Fanfan, yabwiye IGIHE ko imisanzu izatangwa n’aba bayobozi mu kwezi kumwe ari amafaranga menshi.

Yakomeje ati “Ni amafaranga afite icyo azafasha, ntabwo twakora igereranya ariko ni amafaranga menshi, kandi twumva azafasha mu kunganira ibyo abandi barimo gukora, harimo na leta.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ari nayo irimo gukurikirana ibikorwa byo kwita ku batishoboye bakeneye ibiribwa, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko kugeza ubu ibiribwa bihabwa abaturage byari bigihari, ku buryo iyi ngengo y’imari iraba inyongera.

Ati “Ntabwo duteganya wenda ko abakeneye inkunga bashobora kwiyongera, ahubwo icyo twavugaga ni ukureba ngo umuntu ashobora kumara ibyumweru bibiri akibasha kugira icyo yimarira, ariko wenda ibindi byumweru bibiri ntabishobore.”

“Ariko kubera ko imirimo y’ubuhinzi irimo gukomeza, ntabwo tubona ko imibare y’abarimo kutishobora ishobora kwiyongera. Ibyaza byaza bitwunganira.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko amafaranga agenewe imishahara y’abayobozi bakuru muri uku kwezi yose hamwe agomba gushyirwa mu bikorwa byemejwe, kandi “azatangirwa rimwe”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Richard Tusabe, yabwiye IGIHE ati “Umubare w’amafaranga yose [nahurizwa hamwe] turaza kuwumenya mu kanya, turawubagezaho."

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 104, mu gihe bane bamaze gukira bagasezererwa mu bitaro.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yafashe umwanzuro wo guha u Rwanda inguzanyo yihutirwa ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika zizarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID 19 cyibasiye Isi n’u Rwanda rurimo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye RBA, ko aya mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo ari ajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganyijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andi yo kugira ngo azibe icyo cyuho”.

Ibyo wamenya ku mishahara y’abayobozi

Nubwo amafaranga yose hamwe azava muri iyi mishahara ataratangazwa, ishusho yayo igaragaza ko ari umusanzu ukomeye mu kunganira igihugu muri ibi bihe, urebye ingano y’imishahara y’abayobozi bakuru, uhereye kuri Perezida wa Repubulika.

Mu kugena umushahara harebwa ibintu bibiri by’ingenzi: uburemere bw’umwanya ndetse n’ingengo y’imari ikigo cyageneye abakozi, na yo itandukana bitewe n’inshingano z’ibigo. Nicyo gituma abantu babiri bahuje umwanya, uza gusanga umushahara utangana bitewe n’ibigo bakoramo.

Umushahara twifashishije uteganywa n’itegeko, ariko ntabwo bisobanuye ko ari wo abayobozi batahana gusa, kuko hari ibyiyongeraho nko mu buryo umuntu azamurwa mu ntera ntambike, akaba ari mu mwanya runaka ariko bitewe n’uburyo yitwara mu kazi, mu myaka itatu umushahara we ukiyongeraho 10%.

Ubusanzwe abakozi bose ba leta bari mu byiciro 22. Mu cyiciro A harimo Umukuru w’Igihugu, B harimo Abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe, D harimo ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta, abandi bagize Guverinoma, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na ba Guverineri.

Mu cyiciro E harimo ba Visi Meya b’Umujyi wa Kigali, muri F ho hakabamo abagize Inteko Ishinga Amategeko na ba Ambasaderi. Muri iyi myanya y’abanyapolitiki, icyiciro cya nyuma ni G kirimo abayobozi b’uturere.

Iteka rya Perezida n°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa.

Rigaragaza ko umushahara mbumbe wa Perezida wa Repubulika ungana na 6.102.756 Frw buri kwezi; Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ukangana na 4.346.156 Frw.

Aba Visi-Perezida ba Sena n’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana 2.534.861 Frw.

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw. Ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana na 2.434. 613 Frw. Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe ungana na 1.847.609 Frw buri kwezi naho Abadepite akaba 1.774.540 Frw.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta, rigaragaza ishusho y’abayobozi b’ibigo bitandukanye.

Abanyamabanga ba Komisiyo zitandukanye bahabwa umushahara uri hagati ya 2,011,950 Frw (Ubumwe n’Ubwiyunge, amatora, abakozi ba leta, CNLG), 1,613,167 Frw (Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu) na 1,330,080 Frw (Komisiyo y’igihugu y’abana) buri kwezi, kuko uhinduka bitewe na komisiyo.

Abayobozi bakuru ba RAB, NAEB, RSB, w’ikigo cy’ibarurushamibare (NISR), ikigo gishinzwe uburezi (REB), Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) na RURA bahembwa 2,011,950 Frw buri kwezi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), ahabwa umushahara mbumbe wa 2,723,234Frw buri kwezi, mu gihe uwa RDB agenerwa 2,656,658 Frw buri kwezi.

Imishahara y'abayobozi bakuru muri Mata 2020 izakoreshwa mu guhangana n'ingaruka za Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .