Coronavirus: Hatangajwe ikiguzi cya serivisi ku bazashyirwa mu kato muri Kigali baturutse mu mahanga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara ikiguzi cya serivisi ku bantu bazashyirwa mu kato baturutse mu mahanga nyuma y’uko leta itangaje ko itazongera kwishyurira abashyirwa mu kato ibyo bakeneye usibye ibijyanye n’ubuvuzi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020 niyo yemeje ko Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato aho baziyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Uwo mwanzuro uvuga ko “Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa. Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato baziyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bazahabwa.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko nyuma y’amabwiriza mashya ya Guverinoma yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, hari ibigomba gukurikizwa ku winjiye mu gihugu birimo ko abagenzi bose binjira mu Rwanda bagomba kugenzurwa no gupimwa bageze aho binjirira, kunyura mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi ndetse basabwa gutanga umusanzu ku kiguzi cy’ibyo batangwaho bari mu kato birimo icumbi, ibyo kurya n’izindi serivisi bahabwa mu minsi irindwi uhereye igihe bahagereye.

Ibwiriza ryo kwiyishyurira ikiguzi ku byo umuntu atangwaho ari mu kato ryatangiye kubahirizwa ku wa 18 Gicurasi 2020.

Riteganya ko umugenzi wese ugeze mu Rwanda avuye mu kindi gihugu agomba gusuzumwa COVID-19; uyisanganywe agahita ajyanwa mu kigo cyita ku barwayi, mu gihe utayigaragayeho ashyirwa mu kato k’iminsi irindwi akazapimwa ku wa gatanu byagaragara ko nta virusi afite akarekurwa ku munsi wa karindwi.

Rikomeza rivuga ko umuntu azakomeza kwishyira mu kato ari mu rugo mu yindi minsi irindwi akurikiranwa n’abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho site zizajya zakira abo bantu bari mu kato n’ibiciro by’ikiguzi cya serivisi bagomba gutanga.

Ibiciro byashyizwe hanze bigaragaza ko umuntu ashobora guhabwa serivisi zose zirimo gukorerwa isuku mu cyumba n’ibikoresho nkenerwa. Biri hagati ya 55 000 Frw ku hahenze mu gihe ahoroheje ari 12 000 Frw ariko ho umuntu akiyishyurira serivisi zimwe na zimwe.

Ikiguzi cyo gucumbika muri Nyarutarama Apartment ni 55 000 Frw, Kicukiro Apartment (55 000 Frw), Dove Hotel (45 000 Frw), Hilltop Hotel (40 000 Frw), Greenwich Hotel (25 000 Frw) na IPRC Kicukiro yishyurwa 12 000 Frw ariko umuntu akigurira ibirimo isabune, uburoso bw’amenyo, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye ko kuba abantu baturuka mu mahanga baziyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa bari mu kato, nta n’umwe uzagorwa n’ibiciro kuko buri wese azajya ahitamo ahajyanye n’ubushobozi bwe.

Avuga kuri uyu mwanzuro, Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko bimenyerewe ko Abanyarwanda bagira uruhare muri serivisi z’ubuzima bahabwa, aho batanga amafaranga binyuze mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Yavuze ko Coronavirus ikigaragara, Leta yashatse ubushobozi bwayifasha kugenzura neza buri muntu wese winjiye mu gihugu hato ataba yanduye akajya mu bandi akazabanduza. Ubu ngo igihe kirageze ko abantu batangira kujya biyishyurira ariko bitababereye umutwaro.

Ati “Cyane cyane turatekereza ku bantu bari kuva hanze, bateguye urugendo. Mu byo bategura, bagomba no gutegura icumbi n’amafunguro kugira ngo bamenye ko bitwaza impamba ihagije bazifashisha mu gukemura icyo kibazo, birumvikana, bizagenda bisuzumwa uko ikibazo giteye, tuzazirikana ubushobozi bw’abantu, ntabwo tuzabaha kujya ahahenze kandi badafite ubushobozi."

"Umuntu bazamuhitishamo ahajyanye n’ubushobozi afite kugira ngo binamenyekane hakiri kare niba ugiye gufata urugendo, ube ubizi ko hari icyumba cy’ibihumbi 10 Frw, 20 Frw ukaba waza witeguye kugira ngo ubashye kwishyura.”

Ibi nibyo biciro bya serivisi byo kwiyishyurira mu gihe umuntu ashyizwe mu kato
Dove Hotel ni hamwe mu ho abantu bazajya bashyirwa mu kato bakiyishyurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .