Coronavirus: Abamotari bahawe amabwiriza yihariye, abagenzi bishoboye bakangurirwa kwigurira ‘casque’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abamotari bongere gutwara abagenzi nyuma y’amezi asaga abiri bahagaritswe gukora ingendo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa na Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020 yemeje ko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zizongera gusubukurwa ku wa 1 Kamena, ndetse ko ari na wo munsi moto zitwara abantu zizemererwa kongera gukora.

Kuri ubu imyiteguro irarimbanyije mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo moto zongere gutwara abagenzi. Abamotari batangiye gutegurwa mu buryo bazahagarara neza muri metero imwe, gukaraba ndetse no kugendana umuti wo gukaraba ‘alcohol’, ku buryo umugenzi ashobora gukaraba ndetse ugapuriza muri casque.

Banashishikarijwe gukangukira gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana ndetse hari uburyo bwo gushyira mubazi kuri moto buzorohereza umugenzi kubona amafaranga agomba kwishyura hatabayeho guciririkanya.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku mugoroba wo ku wa 27 Gicurasi 2020 rwatangaje amabwiriza akubiye mu ngingo zirindwi, abamotari bagomba gukurikiza nibasubira mu muhanda mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

  • Abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand sanitizers) kugira ngo basukure intoki n’ingofero (casques) mbere y’urugendo.
  • Ku bw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (casques).
  • Abamotari n’abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
  • Abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.
  • Abamotari bo mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma ariko na bo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.
  • Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha igihe cyose.
  • Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

Mbere yuko abamotari basubira mu muhanda, Minisiteri y’Ubuzima yatangiye kubapima icyorezo cya Coronavirus kugira ngo hirindwe ko bazaba intandaro yo gukwirakwiza iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko icyatumye basuzumwa ari uko bizwi ko bazahura n’abantu benshi, bityo akaba ari ngombwa ko hamenywa uko bahagaze mbere yo gutangira imirimo yabo.

Ati “Turashaka rero kugira itsinda risaga nka 1000 banyanyagiye mu mujyi ahangaha, buri gihe tuzajya dusuzuma turebe muri bo niba nta wanduye kuko bazaduha amakuru niba nta cyorezo cyaba kiri mu baturage, kuko ukuntu bagenda bahura n’abantu babatwara, nihagira umumotari wandura bizaduha amakuru y’uko hari ikibazo kiri mu baturage”.

Yakomeje agira ati “Twabasuzumye, ubu twabifashe nk’igipimo fatizo muri kiriya cyiciro cy’abamotari, tuzabikurikirana buri gihe kugira ngo turebe uko icyorezo cyaba gihagaze mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi.”

Minisitiri Ngamije avuga ko gusuzuma abamotari kandi bigamije kumenya uko ubwandu buhagaze muri bo, aho hafashwe ibipimo bimwe hagendewe ku myaka, aho batuye, ku buryo bizatanga ishusho y’uko icyorezo cyaba gihagaze mu bamotari.

Moto zitwara abagenzi zizagaruka mu muhanda ku wa 1 Kamena 2020
Itangazo rya RURA rivuga ku mabwiriza mashya yashyiriweho abamotari mu gihe bitegura kugaruka mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .