Iyi mibare yatangajwe COPEDU Plc mu nama rusange y’abanyamigabane yagaragarijwemo ko umutungo bwite wiyongereye ku kigero cya 22% aho ungana na miliyari 4,400 Frw.
Inyungu yazamutse biciye mu nguzanyo zatanzwe ahanini zirimo izishyigikira imishinga y’abagore dore ko ari nayo ntego nyamukuru y’iki kigo cy’imari. Inguzanyo zatanzwe mu mwaka ushize ziyongereyeho 18% zigera kuri miliyari 15 Frw.
Kuba COPEDU Plc yaragize uru rwunguko, abanyamigabane basobanura ko byatewe no kuba yarakomeje intego zayo zo guteza imbere umugore kandi n’abagore bakitinyuka.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya COPEDU Plc, Gashumba Liliane, yagize ati “Urwunguko twabonye mu 2019 rwarazamutse. Ni ibintu byo kwishimira cyane, kuko biba bigaragaza ko ikigo kiri gutera imbere kandi ahanini biterwa n’ibikorwa bihari byo korohereza abagore gutera imbere kandi nabo babikora neza inyungu zikaboneka.”
Yakomeje avuga ko bafite intumbero z’uko COPEDU Plc yahinduka banki y’icyitegererezo mu guteza imbere umugore muri Afurika.
Ati “Dufite icyerekezo cy’uko COPEDU Plc yacu twazayigira banki y’icyitegererezo mu guteza imbere umutegarugori muri Afurika ku buryo n’abandi bajya baza kutwigiraho tukagira banki y’abagore ihamye.”
Mukarugambwa Ntwali Anne Marie yashimye umusanzu wa COPEDU Plc mu iterambere ry’umugore mu Rwanda.
Ati “ COPEDU Plc yateje imbere abagore, babashije gukora bagira aho bava n’aho bagera, bateza imiryango yabo n’igihugu imbere. Ibi byose nibyo bituma COPEDU Plc itera imbere.”
COPEDU Plc ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 23 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose, ariko kikagira umwihariko ku bagore. Gikorana n’ikigega cy’ingwate, BDF mu gutanga inguzanyo.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!