00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COPEDU PLC yifatanyije n’abakiliya bayo b’abagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 8 March 2025 saa 08:01
Yasuwe :

Ikigo cy’Imari COPEDU PLC, cyifatanyije n’abakiliya bacyo b’abagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe barasangira, bishimira intambwe y’iterambere bamaze kugeraho.

Ni ibirori byizihirijwe ku mashami atandukanye ya COPEDU PLC, arimo iryo muri CHIC no mu isoko rya Nyarugenge.

Abakozi b’iki kigo cy’imari banasuye abagore bacururiza mu isoko ryo kwa Didi riri mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi wa COPEDU PLC, Ishami rya CHIC, Uwantege Donatha yavuze ko uyu munsi ari uw’agaciro ku mugore, kandi ko iki kigo cy’imari gihora giharanira icyateza imbere umutegarugori.

Ati “COPEDU PLC yaje ireba umugore, ari yo mpamvu buri mwaka tudashobora kwibagirwa kwizihizanya uyu munsi, rero tumushyira imbere haba mu nguzanyo imworoheye, haba mu kubitsa no kwiteganyiriza aza ku isonga.”

Umwe mu bakiliya ba COPEDU PLC, Sekamonyo Marie Grace yashimiye iki kigo cy’imari kuba kibatekereza, kikabatumira, bagasangira kuri uyu munsi wabo.

Ati “Kuba twarayobotse ikigo cy’imari cya COPEDU PLC si uko nta yandi ma banki ahari, ahubwo ni uko ari ho hantu horohera abagore ikadufasha kwiteza imbere mu buryo bworoshye.”

Ubwo Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri COPEDU PLC, Uwingabire Solange, yari ari kwifatanya n’abagore bakorera mu isoko ryo kwa Didi, yasabye abagore gucuruzanya umurava ariko banimakaza umuco wo kuzigama kugira ngo bakomeze batere imbere.

Ati “Uyu munsi rero turi aha nk’ikigo cy’imari kibashishikariza kuzigama kugira ngo ejo hazaza h’umugore hazabe heza cyane. Umuco wo kuzigama ni mwiza ariko ukazigama ahantu hafite umutekano, ugomba no guteganyiriza abagukomokaho ubitsa ahantu hizewe.”

Uwingabire yaneretse abagore inguzanyo COPEDU PLC yabateganyirijwe kugira ngo bakomeze kwiteza imbere yitwa “Igire Mugore”.

Ni ubwoko bw’inguzanyo bwagenewe ba rwiyemezamirimo b’abagore bafite igishoro gito, badafite ingwate y’umutungo utimukanwa bakora imirimo ibyara inyungu.

Iyi nguzanyo itanga amafaranga ari hagati ya 500.000 Frw na 5.000.000 Frw ariko warabanje kwizigama 30% y’inguzanyo wasabye.

Mu myaka 28, COPEDU PLC imaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imishinga y’abagore, aho imaze gushora arenga miliyari 2 Frw mu mishinga yabo irenga 3000.

Kuri ubu, imigabane myinshi ya COPEDU PLC ifitwe n’abagore. Komite nyobozi yayo igizwe n’ubwiganze bw’abagore, ikagira amashami hirya no hino mu gihugu kandi menshi muri yo ayoborwa n’abagore.

Sekamonyo Marie Grace yashimiye uko Copedu Plc ibatekerezaho
Abagore bagaragarijwe ko bazirikanwa
Umuyobozi w'Ishami rya Copedu Plc ryo mu isoko rya Nyarugenge, Oscar Zigiranyirazo, yavuze ko bahora bazirikana abagore
Ibyishimo byari byose ku bakiliya ba Copedu Plc
Umuyobozi w'Ishami rya Copedu Plc muri CHIC, Uwantege Donatha, yashimangiye ko uyu munsi ari uw'agaciro
Uretse kubashimira banasangiye
Abakiliya ba Copedu Plc bishimiye kuzirikanwa
Ubwitabire bw'abakiliya ba Copedu Plc ku mashami yayo bwari bushimishije
Bagize umwanya uhagije wo gusabana nabo
Umunsi w'abagore wizihizwa mu byishimo byinshi, abantu bakanasabana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (225290) Re-process this page