Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2025, abakiliya ba COPEDU Plc n’abayobozi bayo bungurana ibitekerezo ku hakwiye kongerwa imbaraga mu mikoranire yabo banagaragaza amahirwe yashyiriweho abagore muri serivisi iki kigo gitanga.
Niwemutoni Mediatrice ukorana na COPEDU Plc, yashimye imikorere yayo by’umwihariko uburyo yamufashije mu rugendo rwe akava ku bucuruzi bw’ibirayi akaba ahagarariye Bralirwa mu binyobwa bidasembuye.
Ati “ Natangiye gukorana na COPEDU Plc baduha ibihumbi 200 Frw, icyo gihe nacuruzaga ibirayi. Narayakoresheje ngera aho mfata inguzanyo ku giti cyanjye ingana na miliyoni 2,4 Frw ntangira gukora ubucuruzi bwagutse, ubu ngeze ku rwego rurenga miliyoni 100 Frw.”
“COPEDU Plc cyane yamfashije muri urwo rugendo ubu ndi ku rugero rushimishije kuko navuye ku gucuruza ibirayi none mpagarariye Bralirwa mu binyobwa bidasembuye.”
Yashishikarije bagenzi be gutinyuka kandi bagakunda umurimo bakora kuko ari ryo tangiriro ry’ejo hazaza.
Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc, Muyango Raissa, yavuze ko intego y’aya mahugurwa ari ugufasha abagore kwagura ibikorwa byabo binyuze mu kubaha inguzanyo no gushishikariza abakiliya babo gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Intego y’iki gikorwa ni ugufasha umugore gutera imbere kandi ni kimwe mu cyerekezo COPEDU Plc yihaye. Dufite inguzanyo ifasha abagore yitwa ‘Igire Mugore’ itangirira ku bihumbi 500 Frw ikagera kuri miliyoni 5 Frw, yashyiriweho gufasha abagore bakora ubucuruzi ariko bahura n’imbogamizi yo kubura ingwate ihagije kugira ngo babone inguzanyo.”
Muyango yongeyeho ko igikorwa nk’iki ari umwanya mwiza wo kugira ngo baganire, bumve ibyifuzo, ibibazo n’ibitekerezo byose bigamije kunoza serivisi batanga.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Kigo gitanga Serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, RSwitch, Gombaniro Herve Christian, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya eKashi bugamije korohereza abanyamuryango ba COPEDU Plc n’abo mu bigo by’imari bitandukanye kwishyurana bitabasabye kuva aho bari.
Kugeza ubu Ikigo cy’Imari cya COPEDU Plc gifite amashami agera kuri 11 harimo Icyicaro gikuru kiri ku Kicukiro, Remera, Batsinda, Nyabugogo, mu isoko rya Nyarugenge, Gisozi, Kimironko, Kicukiro, CHIC, Rwamagana na Kabuga.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!