00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COPCOM yabonye abayobozi bashya nyuma y’iminsi mu mwiryane

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021, Abanyamuryango ba Koperative COPCOM ikorera mumujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi yabonye umuyobozi mushya, nyuma y’iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere.

Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM n’amajwi 67% y’abanyamuryango.

COPCOM ni Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji. Mu matora yo kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora mu gihe isanganywe abanyamuryango 321

Ni amatora yabaye nyuma yaho muri Kanama 2021 yari yarasubitswe kuko Umunyamuryango witwa Maniriho Blaise wari watowe n’abanyamuryango Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative mu Rwanda, RCA, cyamwangiye ko aba Perezida kuko yabaye muri Komite ngenzuzi yari icyuye igihe.

Icyemezo cya RCA icyo gihe ntabwo cyashimishije bamwe mu banyamuryango, bituma bamwe bahita bahaguruka barataha, amatora arasubikwa.

Kayitare w’imyaka 50 watorewe kuyobora Koperative COPCOM, mu ijambo rye yijeje abanyamuryango kuzababera umuyobozi mwiza, aharanira ko koperative itera imbere.

Yabwiye IGIHE ko muri manda y’imyaka itatu yatorewe, azihatira kuyobora yisunze amategeko.

Ati “Ibibazo byose COPCOM yahuye nabyo ni uko hatagiye hakurikizwa amategeko.”

Kayitare yavuze ko akazi gakomeye afite ari ukongera guhuza abanyamuryango, amacakubiri akaba amateka no gukora uko ashoboye hakabaho umurongo wo gukomeza kwishyura BRD bakarangiza umwenda wa 1.800.000.000 Frw

Kayitare yabaye Perezida wa COPCOM mu gihe hari bamwe mu banyamuryango bayo bagera kuri 18 bari kuburana n’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu aho bakekwaho kunyereza asaga miliyari 1,7 Frw.

Hari hashize iminsi hari umwuka mubi muri iyo Koperative ushingiye ku kuba abari abayobozi bayo bari bararangije manda ariko ntibategure amatora yo kubasimbura.

Amakimbirane n’umwuka mubi uvugwa muri iyo koperative kandi byatangiye gututumba ubwo hubakwaga inzu z’ubucuruzi ariko zigakodeshwa ku batari abanyamuryango mu gihe na bo bari bazikeneye.

Binavugwa ko mu nama kandi hakunze kugaragaramo uburyarya burimo gutuma abatari abanyamuryango bitabira izifata ibyemezo bakanabigiramo uruhare kandi itegeko ritabibemerera.

Ababaruraga amajwi mu gikorwa cyabereye mu ruhame
Abitabiriye amatora nyuma yayo bahawe insimburamubyizi
Abiyamamarizaga kuyobora Koperative COPCOM bari batatu
Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM ku majwi 67
Komite yatowe ifite akazi ko kwishyura miliyoni 27 Frw buri kwezi kubera umwenda wa BRD wa Miliyari 1,8Frw
Mbagizente Edouard, Umunyamuryango wa Koperative COPCOM avuga ku bakandida bari batanzwe
Perezida watowe Kayitare Jérôme yijeje abanyamuryango kubaka COPCOM izira amacakubiri no kubaka amategeko arambye
Inyubako za COPCOM ziri mu Gakinjiro ka Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .