McGregor wagaragaye mu myaka ya vuba nk’umwe mu bayoboye abashaka impinduramatwara muri Ireland, yatangarije kuri Instagram ko aziyamamariza kuba Perezida.
McGregor afite urugamba rukomeye rwo kubona amajwi amushyira ku rutonde rw’abakandida kuko abanyapolitiki bake nibo bemera ibitekerezo bye ku bimukira, kandi benshi bamunenze bikomeye nyuma y’ibirego yarezwe umwaka ushize byo guhohotera abagore.
Mu mategeko ya Ireland, umukandida ku mwanya wa perezida agomba gushyigikirwa n’abagize inteko ishinga amategeko 20 muri 234 cyangwa n’inama nshingwabikorwa z’uturere enye muri 31 zigize igihugu.
Amatora ya perezida wa Ireland ateganyijwe kuba bitarenze tariki 11 Ugushyingo uyu mwaka.
Mu myaka ishize, McGregor yagaragaye cyane anenga imigambi ya guverinoma kuri politiki y’abimukira. Mu 2022, yatangiye gushyigikira imyigaragambyo yamagana abimukira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!