Ku wa Gatandatu ni bwo Guverinoma ya RDC yafatiye u Rwanda ibihano, birimo no guhagarika ingendo RwandAir yakoreraga mu Mijyi ya Lubumbashi, Goma na Kinshasa.
Ibyo byiyongereyeho no guhamagaza Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, kugira ngo agezweho ibyo iki gihugu kitishimiye mu mubano wacyo n’u Rwanda.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RD Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko imyanzuro yose igihugu cye cyafashe, igamije gushimangira ubusugire bwacyo.
Ati “Ibi bibazo ntibituma duteshuka ku mahitamo yatwafashe yo kureba ahazaza [...] amahitamo y’amahoro ku gihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “ Ntabwo twafunga inzira zose z’ibiganiro ariko abashaka kuganira natwe bakwiriye kuza n’umutima ukeye.”
Kuva amakimbirane yo muri RDC yatangira, u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ko nta musirikare warwo uri ku butaka bw’iki gihugu, ndetse ko nta n’ubufasha ruha umutwe wa M23.
Rwagaragaje ko kandi ibibazo bya M23 na RDC bishingiye ku makimbirane y’imbere muri Congo adafite aho ahuriye narwo, bityo ko ari yo ikwiriye kuyakemura.
Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall, akaba anayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bagaruka ku mwuka mubi umaze iminsi ututumba hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Mu butumwa Perezida Sall yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi avuga ko ibiganiro byabo byabaye hakoreshejwe telefoni, byari bigamije gushaka umuti ku kibazo kimaze iminsi hagati ya RDC n’u Rwanda.
Perezida Sall kandi yasabye Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhuza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!