Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko uyu mwaka ateganya ibikorwa bitandukanye bizatuma abakunzi be bamubona kenshi kurusha uko byagenze umwaka ushize.
Ati “Umwaka ushize nahuye n’ibibazo birimo n’uburwayi bwanyibasiye, bituma ntagaragara cyane ahantu hari abantu benshi ndetse n’ibihangano biba bike ariko ubu naje nje.”
Yakomeje avuga ko mu 2024 uretse Extended Play[EP] yashyize hanze yise ‘Ability,’ nta bihangano byinshi yakoze, ati “Uyu mwaka bwo ndi gukora ibikorwa byinshi muri studio. Abakunzi banjye bakwiriye kunyitega kandi bakumva ko batazicwa n’irungu.”
Mu 2024, Confy yari yakomeje kuzahazwa n’uburwayi bw’ibibara (Vitiligo) ndetse yagerageje kwivuza no hanze y’u Rwanda, ubu akavuga ko yorohewe ugereranyije n’uko byari bimeze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!