Col. Serubuga ushinjwa uruhare muri Jenoside no mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana aridegembya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Colonel Serubuga Laurent wabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (FAR) amaze imyaka isaga 20 atuye mu Bufaransa. Ni umwe mu bashyirwa mu majwi nk’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, DGSE, ruherutse gutangaza inyandiko zagaragaje ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwari bufite amakuru ko abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana ari Colonel Bagosora na Serubuga Laurent bucumbikiye.

Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015 mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

Inavuga mu izina ‘abahezanguni babiri’, "ba colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga wabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), nk’abatanze itegeko ry’igikorwa cyo ku wa 6 Mata 1994."

Ku butegetsi bwa Habyarimana izina rye ryari rikomeye. Ni umwe mu basirikare bakuru 11 bazwi nka “11 Camarades du 5 Juillet 1973”, bahiritse Leta ya Gregoire Kayibanda tariki 5 Nyakanga 1973 bakimika Habyarimana Juvénal.

Nyuma y’iyi Coup d’Etat, Col Serubuga yahawe imyanya ikomeye aho mu 1990 yafatanyaga na Habyarimana kuyobora ingabo.

Afatwa nk’umwe mu bacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu 1994, aho yari mu nkoramutima z’abantu bicaga bagakiza mu cyitwaga “Akazu” kari kayobowe n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, musaza we Zigiranyirazo Protais [Z] na babyara be Rwabukumba Séraphin na Col. Sagatwa Elie.

Nk’uko DGSE ibivuga, "aba bombi [Bagosora na Serubuga] bavuka i Karago ari naho kwa Habyarimana, babonwaga nk’abazamusimbura ku butegetsi. Gusezererwa mu ngabo mu 1992 na Perezida Habyarimana mu gihe bari bizeye ipeti rya General n’ibindi byubahiro, byabaye intangiriro yo kwivumbura no kwiyegereza Agathe Habyarimana, unafatwa nk’uwari ku izingiro ry’Akazu ku butegetsi.”

Mu gihe ibibazo bya politiki byari bimaze kuba byinshi kuri Habyarimana, izina rya Serubuga ryari rimaze gukomera haba mu gisirikare no muri politiki, ku buryo yamusezereye mu ngabo amushyira mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992.

Gusa Habyarimana amaze kwicwa ndetse na jenoside imaze iminsi itangiye, ku wa 30 Mata 1994 Minisiteri y’Ingabo yahaye ubutumwa Serubuga imwemerera gusubira mu mwanya yahozemo. Nawe yarabyemeye, asubira mu gisirikare ku wa 2 Gicurasi 1994.

Muri icyo gihe ashinjwa ko yashishikarije Abahutu kwica abatutsi ndetse Jenoside yongera ubukana i Gisenyi, iwabo ku ivuko.

Ingabo za FAR zitsinzwe n’iza FPR Inkotanyi ndetse zigahagarika Jenoside, Col Serubuga yahunze anyuze muri Zaire, aca muri Kenya akomereza mu Bufaransa aho yageze mu 1998, atura mu mujyi wa Strasbourg.

Ku wa 6 Mutarama 2000, imiryango myinshi yamureze mu rukiko rwo muri aka gace ariko ruyitera utwatsi kubera “kubura ibimenyetso.”

Yaje gusaba sitati y’ubuhunzi mu Biro bishinzwe Impunzi n’Abadafite Ubwenegihugu (OFPRA) ariko muri Kamena 2002, Komisiyo ishinzwe Impunzi irayimwima, kuko nubwo nta bimenyetso bimushinja byagiye biboneka, izi nzego zakomeje gushidikanya ku ruhare rwe muri Jenoside nk’uwari Umugaba Wungirije w’Ingabo.

Mu 2013 u Rwanda rwatanze impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, ariko Urukiko rwa Douai mu Bufaransa rwanga ko yoherezwa mu Rwanda ndetse rutegeka ko arekurwa by’agateganyo, ruvuga ko itegeko rimukurikiranye, ibyaha akekwaho byakozwe ritarajyaho.

Abenshi mu bakurikiranweho uruhare muri Jenoside bashatse ubuhungiro mu Bufaransa barimo na Agathe Kanziga wari ku ruhembe rw’Akazu.

Iki gihugu cyoherejwemo inyandiko zisaba itabwa muri yombi ryabo bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bakaburanishwa, ariko ntibyigeze bikorwa.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko hari Abanyarwanda 42 bacumbikiwe n’u Bufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside bakwiye kugira byinshi babazwa, ariko ubutabera bw’icyo gihugu bukabigendamo biguru ntege.

Abandi ni Sosthène Munyemana, Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Eugène Rwamucyo, Marcel Bivugabagabo, Pierre Tegera, Charles Twagira, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Claude Muhayimana na Félicien Baligira.

Col Laurent Serubuga yari umwe mu bafashije Habyarimana kugera ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza