00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 06:55
Yasuwe :

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amuha ipeti rya Brigadier General n’inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

Inshingano Karuretwa yahawe zijyanye no gushyiraho hamwe no gushimangira imikoranire Igisirikare cy’u Rwanda gisanzwe gifitanye n’ibindi bihugu yaba ibya Afurika no hanze yayo mu ngeri zirimo imyitozo, ibikorwa bya gisirikare bihuriweho, ibikoresho, ikoranabuhanga n’ibindi.

Brig Gen Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

Brig Gen Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko kuko yaminuje muri Kaminuza y’ Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.

Muri iyi kaminuza kandi hagati ya 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga hamwe n’Umutekano wa muntu.

Nyuma yaho, yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika ku myanya itandukanye, bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016 yari Umujyanama mu by’umutekano.

Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, bwo yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.

Yinjiye mu gisirikare mu rugamba rwo kubohora igihugu mu 1992. Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

Karuretwa yavutse ku wa 9 Ugushyingo 1974, ni umugabo wubatse w’abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 23 n’undi w’imyaka 15.

Mu gihe atari mu kazi, ni umugabo ukunda kuba ari gusoma ibitabo no gukora siporo.

Akunda koga no kwiruka ku maguru, afite kandi umukandara w’umukara muri Karate dore ko yigeze no gukinira Ikipe y’Igihugu ya Karate.

Muri Nyakanga 2021, Col Patrick Karuretwa (uri imbere) ni umwe mu barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .