Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Col. Ngabo atumvikanye n’abandi bayobozi ku muntu wagombaga gusimbura Gen. Wilson Irategeka wari umaze kugwa mu bitero simusiga by’ingabo za RDC.
Col. Ngabo yari akuriye ingabo za FLN mu gace ka Kalehe, ari na ho yaguye. Uyu mugabo wari ufite imyaka 50, yavukiye mu cyahoze ari Kibuye ubu ni mu karere ka Karongi, akaba yari afite abana batatu baherutse gutahuka mu bandi banyarwanda, kuri ubu bakaba bari gutozwa indangagaciro za Kinyarwanda i Mutobo, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango Nyarwanda.
Yinjiye mu bikorwa by’inyeshyamba mu 1997 ubwo yinjiraga mu nyeshyamba za ALIR zaje kuvamo FDLR. Nyuma yaje kwinjira muri FLN aho yaje no gushingwa ibikorwa bw’iperereza by’uwo mutwe. Amakuru ahamya ko uyu mugabo waranzwe no kujarajara cyane atabarutse yari amaze igihe mu biganiro na Gen. Omega kuko yashakaga kugaruka mu mutwe wa FDLR.
Mu minsi ishize, cyane cyane muri uyu mwaka, ingabo za leta ya RDC, FARDC, zakunze kugaba ibitero bikomeye byahitanye bamwe mu bayobozi b’inyeshyamba ndetse abandi bagafatwa bagashyikirizwa u Rwanda.
Mu bamenyekanye cyane muri abo harimo abasirikare bakuru mu nyeshyamba za FDLR zikorera muri Kivu ya Ruguru nka Gen. Sylvestre Mudacumura wishwe, Juvénal Musabyimana alias Jean-Michel Africa na we yarishwe mu gihe Col. Nshimiyimana Asifiwe Manudi yafashwe mpiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!