Col Ndamukunda wigeze kuyobora Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa i Darfur yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Col Ndamukunda Simon wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur muri Sudani, Rwanbatt50, yitabye Imana ku wa kabiri w’iki cyumweru azize uburwayi.

Mu 2017 nibwo Col Ndamukunda yari ayoboye Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwa loni i Darfur. Muri uwo mwaka ni nabwo yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Ronald Rwivanga, yemereye IGIHE ko Col Ndamukunda yitabye Imana. Gusa ntabwo yigeze atanga amakuru arambuye ku rupfu rwe.

Muri Nyakanga 2007, Col Ndamukunda wari ufite ipeti rya Majoro icyo gihe yahawe umudali w’ishimwe wiswe “Combat Action Ribbon” kubera ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye igihugu akamaro yakoze.

Col Ndamukunda Simon yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .