Col Byabagamba yongeye gusaba kuzana abatangabuhamya mu rubanza aregwamo na Rusagara

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Nzeri 2019 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Col. Tom Byabagamba na Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara bongeye kwitaba Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatatu ngo baburane ku byaha birimo kugomesha rubanda bagamije kurwangisha ubutegetsi no gusebya leta , bahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare mu 2016.

Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Brig. Gen. Rusagara we yakatiwe gufungwa imyaka 20, amaze guhamwa no kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Muri Gicurasi 2019, bose bitabaje Urukiko rw’Ubujurire bagaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare rwabahamije ibi byaha.

Ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2019, nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha mu mizi aba bagabo barimo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye Urwego rw’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu. Iburanisha ryasojwe Urukiko rutarangije kumva ingingo abarega bashingiyeho bajurira.

Kuri uyu wa Gatatu Gatatu Inteko Iburanisha ikomeza kumva ingingo zitandukanye zagaragajwe na Col Byabagamba ndetse n’Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo kuvuga kuri zimwe muri zo.

Mu byari byagarutsweho mu iburanisha riheruka, Col Byabagamba yari yagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko urwa Gisirikare rwamuhamije ibyaha hari ibimenyetso rwirengagije ndetse ko no mu batangabuhamya umwe wenyine ariwe wagaragaye mu Rukiko.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ku magambo yakoreshejwe na Byabagamba ubwo yasabaga ko abatangabuhamya barindwi bose baza imbere y’urukiko.

Ati "Ibibazo bari kubazwa bari imbere y’urukiko ntibyashobokaga ko babibaza Ubushinjacyaha bwabatanze nk’abatangabuhamya? Ubuhamya n’ikintu gikomeye mu rubanza".

Umushinjacyaha yavuze ibi abishingiye ku kuba mu kugaragaza impamvu ze z’ubujurire kuri uyu wa Kabiri, Col Byabagamba yarabwiye Urukiko ko abatangabuhamya bifashishijwe cyangwa bahereweho mu kwemeza ko ibyaha ashinjwa yabikoze batigeze bazanwa mu rukiko ngo basobanure ubuhamya batanze.

Umushinjacyaha yasobanuye buri umwe mu batangabuhamya barindwi bashyizwe mu majwi na Col Byabagamba impamvu batabazanye mu rukiko ari uko basanze ibimenyetso byose bari bakeneye babifite.

Umushinjacyaha yavuze ko babona nta mpamvu yo kuzana abatangabuhamya mu Rukiko kuko inyandikomvugo ihagije. Icyakora yavuze ko Urukiko rusuzumye rugasanga ari ngombwa, nta kibazo kuzana abo batangabuhamya.

Me Gakunzi Valerie wunganira Byabagamba yahawe umwanya na we yongera gushimangira ko Urukiko rwahamije umukiliya we rwirengagije cyane ubusabe bwo kuzana abatangabuhamya mu Rukiko ngo basobanure ibikubiye mu buhamya batanze.

Ni ibintu ariko Umushinjacyaha yavuze ko ikiburanwa uyu munsi atari ukureba niba koko abatangabuhamya bakenewe mu Rukiko, cyane ko ubushinjacyaha aribwo bwabatanze nk’abatangabuhamya kandi bwagaragaje ko bitari ngombwa ko baza mu Rukiko kuko inyandiko mvugo yari ihari ndetse n’ibindi bimenyetso bihari.

Mu buhamya bwa Col David Bukenya yavuze ko Col Byabagamba yigeze kumubaza ngo “Muzunamura icumu ryari?”, ari nabyo bihuzwa n’icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Me Gakunzi akavuga n’ubwo umukiliya we ntabyo yavuze ariko n’iyo aza kubivuga ngo ntabwo yabwiraga leta y’u Rwanda kuko Col Bukenya adahagarariye leta y’u Rwanda.

Col Byabagamba we yavuze ko iyi mvugo yo "Kunamura icumu" atayikoresheje ashaka gusobanura kurekera aho kwica nk’uko bisobanurwa mu mvugo ya Kinyarwanda. Yavuze ko ubusanzwe kwica bitagikoreshwa mu kwica.

Umushinjacyaha yavuze ko kumanura icumu bifite igisobanuro ntakuka ko ubivuze aba ashaka kuvuga ngo “Muzahagarika kwica ryari?”, Yavuze ko bifitanye isano cyane n’ibyari bimaze kuba mu Rwanda [Byabagamba na Bukenya bari i Juba mu butumwa bw’amahoro], aho Maj John Sengati yari amaze kurasirwa i Gitarama n’abantu batamenyekanye.

Umushinjacyaha yavuze ko nta gushidikanya ko Byabagamba yabivuze ashaka gushimangira ko leta y’u Rwanda ariyo yishe Maj Sengati.

Uru rubanza rwaranzwe no kujya impaka ku batangabuhamya batigeze baza mu rukiko, byageze ahagana saa cyenda z’igicamunsi, umucamanza wari uyoboye inteko iburanisha yanzura ko ruzamomeza kuri uyu wa Kane i saa mbili z’igitondo.

Umucamanza yavuze ko hazakomeza kumvwa ingingo Col Byabagamba n’umwunganira bahereyeho bajurira nyuma humvwe Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara ari nako ubushinjacyaha bugaragariza Urukiko rw’Ubujurire ko icyemezo cy’Urukiko rwa Gisirikare kiboneye.

Col Byabagamba yari yagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko urwa Gisirikare rwamuhamije ibyaha hari ibimenyetso rwirengagije ndetse ko no mu batangabuhamya umwe wenyine ariwe wagaragaye mu Rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .