Col Bazamanza Donat wari umuyobozi mu mutwe wa CNRD yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ugushyingo 2020 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zataye muri yombi Col Bazamanza Donat wabarizwaga mu Mutwe wa CNRD, umwe mu ibarizwa mu mashyamba y’Uburasirazuba bw’iki gihugu yakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ndetse ko ku wa Kane yahise yoherezwa mu Rwanda. Yafatiwe ahitwa Nyabibwe mu gace ka Kalehe.

FARDC yatangaje ko Bazamanza Donat yari umwe mu bafite inshingano muri CNRD mu Gace ka Kalehe.

Umuvugizi wa Batayo ya 33 y’Ingabo za FARDC, Tshimwang-M. Sha-Ludo, yatangaje ko uyu musirikare yafatiwe mu gace ka Nyabibwe.

Ati “Yashyikirijwe [ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo] Sukola 2 mu gace ka Nyamunyunyi muri Kivu y’Amajyepfo.”

Yakomeje agira ati “Ku wa Kane yajyanywe i Bukavu ashyikirizwa Batayo ya 33 aho intumwa z’u Rwanda zari zimutegereje, zimusubiza mu Rwanda.”

Hagati ya Nzeri na Ukuboza 2019, nibura abarwanyi barenga 3000 ba CNRD n’imiryango yabo batawe muri yombi bahita boherezwa mu Rwanda. Bafatiwe mu bice bya Kalehe, Mwenga na Uvira.

Muri Nyakanga 2020, Umuryango w’Abibumbye waburiye Ingabo za Congo ko hari ibikorwa byo kwisuganya kw’iyi mitwe mu Gace ka Kalehe.

Uyu mutwe wari uyobowe na Col Wilson Irategeka na we wishwe mu bitero by’ingabo za FARDC. Wiyomoye kuri FDLR muri Gicurasi 2016 nyuma y’ubwumvikane bukomeye bwari hagati y’abayobozi b’impande zombi ku bibazo by’impunzi mu Burasirazuba bwa Congo.

Abarwanyi bawo bahise bajya kwisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo mu mashyamba ya Itombwe no mu gace ka Kilembwe mu Burengerazuba bwa Fizi no mu Majyaruguru ya Kivu mu gace ka Mweso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .