CNLG yavuze ku maradiyo acuranga indirimbo zihimbaza Imana mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 8 Mata 2020 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagiye impaka ku ngingo y’uko indirimbo zihimbaza Imana zikwiye cyangwa zidakwiye gukoreshwa kuri radiyo mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa buri wese asabwa kubaha, kwirinda ibikorwa birimo n’ibyo kwishimisha n’ibindi mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe.

Iyo iki gikorwa cyo kwibuka gitangiye, ku maradiyo atandukanye humvikana indirimbo zijyanye n’uyu muhango, ariko hakaba n’izindi zumvikana zicuranga indirimbo z’Imana cyane cyane izishingiye ku madini.

Ibi biri mu byakuruye impaka kuri twitter, bamwe bavuga ko ibi bitemewe ariko abandi bakavuga ko izi ndirimbo hari abo zifasha.

Ikiganiro cyatangijwe n’uwitwa Kambanda Noel, wavuze ati “Bagenzi banjye bafite ibitangazamakuru, indirimbo z’Imana ntabwo ari indirimbo zo kwibuka, murakoze.”

Uwitwa Ariane we ntiyanyuzwe n’ubu butumwa kuko yagize ati ‘Ariko izi ndirimbo zifite ubutumwa buhumuriza, butanga icyizere no kubabarira, abenshi muri twe turazikeneye muri iki gihe.”

Mu kiganiro yahaye IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko gucuranga indirimbo z’Imana kuri radiyo bitabujijwe cyane ko hari abo zifasha, ariko agasaba radiyo ko zajya zishyiramo indirimbo zijyanye n’ibi bihe buri wese aba arimo.

Dr Bizimana yagize ati “Mu bikorwa bibujijwe mu itegeko rigenga umuhango wo kwibuka n’imicungire y’inzibutso mu ngingo yaryo ya 9, ntabwo harimo ibijyanye no gusenga, bivuze ko gusenga byemewe mu cyumweru cy’icyunamo, ikibujijwe ni ibikorwa byo kwishimisha n’imyidagaduro.”

“Niba itegeko ritazibuza bivuze ko nta kosa ririmo ariko kubera ko turimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi turi mu ngo, byaba byiza amaradiyo yose na televiziyo zose zikorera mu Rwanda zumvise ubutumwa twatanze zigaharira gusa iyi minsi irindwi umwanya wo kwibuka, zinyuza ku miyoboro yazo gahunda z’icyunamo zijyanye n’amateka ya Jenoside. Iyo niyo nama dutanga.”

Avuga ko indirimbo z’Imana hari abo zifasha, bityo abo nabo batabuzwa ubwo burenganzira bwabo.

Ati “Indirimbo z’Imana hari abo zifasha, icyo ntabwo twacyibagirwa, bivuze ko hagiyeho ikintu kizihagarika hari igice cy’abantu waba ubujije icyabafashaga kwibuka, muri make indirimbo z’Imana ntabwo zibujijwe ariko n’izo radiyo zicuranga iz’Imana zigiye zishyiramo izo kwibuka byombi bigakorwa, tuvuge niba ari radiyo Mariya, kuko isaya ya misa iremewe ariko bakageza aho bakanashyiramo indirimbo zijyanye n’igihe turimo kugira ngo binagaragare ko iki gihe twese tugifatanyije.”

Avuga ko abantu bakwiye guharira iki cyumweru indirimbo zijyanye n’icyunamo n’ibindi bikorwa byose bijyanye n’icyunamo, harimo gushyiraho ibiganiro, za filime, imivugo, ubuhamya n’ibindi.

Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko radiyo zicuranga indirimbo z'Imana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta kosa ziba zikoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .