CNLG yashimye icyemezo ku rubanza rwa Neretse, icyita ugutsindwa ku bahakana Jenoside

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yashimye icyemezo cy’inkiko z’u Bubiligi, zahamije Neretse Fabien, icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko cyerekana ugutsindwa kw’abayihakana no guha agaciro abayizize.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza, urukiko mpanabyaha rwo mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi rwaburanishije Neretse, rwamuhamije icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara, CNLG igasanga iyi ari intambwe ikomeye mu guca umuco wo kudahana.

Neretse yarakurikiranweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu cyahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.

Neretse yashishikarije abasirikari kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Neretse kandi yashinze umutwe w’Interahamwe mu Mataba, abaha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko iki cyemezo gifite umwihariko kuko ari ubwa mbere u Bubiligi bukurikiranye bukanahana icyaha cya Jenosode hashingiwe ku itegeko rihana.

Ati “Mbere ya Neretse, hari Abanyarwanda baburanishijwe n’inkiko z’u Bubiligi hashingiwe ku itegeko rihana ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Akomeza avuga ko ‘Uru rubanza rurerekana ugutsindwa ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ruraha agaciro n’abayizize’.

Urubanza rwa Neretse rwaranzwe n’amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’uwunganira Neretse, Me Jean Flamme, aho abari mu rubanza, harimo n’abacamanza basanze arengera avuga ko habaye Jenoside ebyiri.

Neretse yanashyizeho itsinda ryagombaga gutanga ruswa kugira ngo abatangabuhamya bamushinjure, atanga imirima n’amafaranga.

Dr Bizimana avuga ko ‘icyemezo cyafatiwe Neretse ari ikimenyetso gikomeye ku zindi manza zizaburanishirizwa mu Bubiligi’.

CNLG ivuga ko Neretse yaburanye adafunze, bityo akaba yarashoboye kuvugana n’abatangabuhamya abaha ruswa, ariko anabatera ubwoba no kubashyiraho igitutu.

Neretse yakoresheje abo mu muryango we atanga ubutaka, n’amafaranga abiha abatangabuhamya bagombaga kumushinja. Iyo ruswa yajyanaga n’iterabwoba hakoreshejwe telefoni.

Iyi komisiyo ivuga ko abatangabuhamya ari abo gushimirwa kuko batitaye ku gitutu, batanga ubuhamya bushinja Neretse, banagaragaza uruhare rwe muri Jenoside.

CNLG ikaba inenga ubwo buryo bwo gutanga ruswa bigamije gusibanganya uruhare rw’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, igasaba ko mu zindi manza zizakurikira, hafatwa ingamba zo gukumira icyo cyorezo cyo gutanga ruswa, ukurikiranweho Jenoside akaburana afunze by’agateganyo.

Kuva mu ntangiriro y’urubanza rwa Neretse, umwunganira, Me Flamme yakoresheje imvugo ihakana Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko habaye Jenoside ebyiri. Uyu mugambi we kandi watumye atumira mu rubanza abantu basanzwe bazwiho kuyihakana nka; Judi Rever, Joseph Matata, Johann Swinnen n’abandi.

CNLG ikavuga ko intego kwari ukwerekana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ko rero uwo yunganira nta ruhare abifitemo kuko icyaha akurikiranyweho kitabayeho.

Iyi mvugo yatangaje benshi mu rukiko bituma umucamanza asaba uwunganira Neretse kwirinda iyo mvugo. Uyu Flamme azwiho kuba umuhakanyi nk’uko yabigaragaje mu rubanza rwa Tharcisse Renzaho yunganiraga.

CNLG irashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo ibinyoma bya Me Flamme biteshwe agaciro, bikaba byaratumye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kumenyekana.

Uru rubanza rwa Fabien Neretse w’imyaka 71 rwatangiye ku wa 4 Ugushyingo 2019 ubwo hatoranywaga itsinda ry’abaturage bagomba gutanga ubuhamya bumushinja n’ubumushinjura. Nyuma y’iminsi itatu rutangira kuburanishwa mu mizi.

Fabien Neretse ukomoka mu Ruhengeri yafatiwe mu Bufaransa mu 2011. Uyu mugabo wari ufite ijambo ku butegetsi bwa Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare mu kwica Umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana n’umukobwa wabo Katia. Aba biciwe i Kigali ku wa 9 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike Jenoside itangiye.

Indi nkuru wasoma:Urukiko rwo mu Bubiligi rwahamije Neretse Fabien ibyaha bya Jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko icyemezo ku rubanza rwa Neretse ari ugutsindwa kw'abahakana Jenoside yakorewe abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .