Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko hakwiriye kujyaho itegeko rikumira abakatiwe n’Inkiko Gacaca kugira bitaba buri wese usaba ko urubanza rwe rusubirishwamo.
Nyuma y’uko Inkiko Gacaca zifunze ku mugaragaro mu 2012, abakatiwe batishimiye imikirize y’imanza zabo bandikira CNLG basaba dosiye zabo kugira ngo bazijyane mu Nkiko zisanzwe gusubirishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca.
Ubwo Dr Bizimana yaganiraga na Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe Politiki n’Uburinganire ku itegeko rishya ryo gusubirishamo imanza za Gacaca, yavuze ko bamwe mu bakatiwe n’Inkiko Gacaca bitwaza uburenganzira bwo gusaba dosiye bafite hakaza n’ababakinisha babizi ko ibyo bahamijwe babikoze.
Bizimana yavuze ko ubwo busabe bwinshi bw’abakatiwe n’Inkiko Gacaca basaba dosiye muri CNLG ngo basubirishemo imanza bitera CNLG ibibazo bikomeye byo guta umwanya munini cyane bazishaka kandi wakagombye gukoreshwa mu yindi mirimo iri mu nshingano za CNLG kandi ifitiye igihugu akamaro nko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Iyo urebye mu manza zabo, abashaka kuzisubirishamo ni abakatiwe hagati y’imyaka 30 na burundu. Abakatiwe imyaka mike barangije ibihano byabo abandi bari ku birangiza ubu.”
CNLG ivuga ko abashaka gusubirishamo imanza biyongera uko imyaka ishira. Mu mwaka wa 2013 abasabye gusubirishamo imanza bari 814, mu 2014 baba 702, mu 2015 abajuriye ni 1 197, mu 2016 ni 1154 naho umwaka ushize hajuriye 815.
Bizimana yavuze ko kubera ubwinshi bw’abasaba dosiye zo gusubirishamo imanza, aricyo kintu gisigaye gihabwa umwanya munini mu mikorere ya CNLG.
Ati “Nta wundi mwanya tubona wo gukora akandi kazi kubera aya madosiye. Nta bakozi dufite by’umwihariko bashinzwe aka kazi, bivuze ko dufata abasanzwe bakora akandi kazi akaba ari bo basuzuma ayo madosiye.”
Yavuze kubera ubuke bw’abakozi, hari ubwo CNLG yagiye ijyanwa mu nkiko ishinjwa gutinda gusubiza abasabye dosiye.
Inkuru dukesha The New Times ivuga ko Bizimana yasabye ko hakwiye gushyirwaho rutangira kugira ngo bitaba buri wese wemerewe gusubirishamo urubanza.
Ati “Icyo dusaba ni ugushyira rutangira ku isubirishwamo ry’imanza za Gacaca. Urugero niba umuntu yarahamijwe kwica undi, uwo yahamijwe kwica akaza kugaragara akiri muzima, iyo dosiye yasubirwamo. Niba umuntu yarakatiwe ari hanze, icyo nacyo ni ikibazo cyihariye.”
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko gukomeza gusaba ko imanza za Gacaca zisubirishwamo ari ikigaragara ko hari abashaka gutesha agaciro ibyakozwe.
Yagize ati “Inkiko Gacaca zakoze akazi keza. Inkiko zari zifite igihe zigomba kumara, zirangije imirimo hashyizweho uburyo bwo gukomeza gukurikirana ibitarakurikiranwe. Biragaragara ko hari abashaka gutesha agaciro umurimo inkiko Gacaca zakoze kandi ntitwabyemera ko bibaho.”
Nta mwanzuro wafashwe kuri ubu busabe bwa CNLG kuko iyi ngingo yasubijwe muri Guverinoma ngo isuzumwe neza, nubwo abadepite bameraga ko ubujurire bwakwemerwa ari ubw’uwahamijwe kwica nyuma bikagaragra ko uwo yashinjwaga kwica akiriho.
Kuva mu 2012 inkiko Gacaca zisoza imirimo yazo, hagiyeho itegeko ryemerera abantu bafite impamvu zumvikana gusubirishamo imanza.
Itegeko mu ngingo yaryo ya 10, riteganya impamvu enye zishobora gutuma umuntu asaba gusubirishamo urubanza.
Mu gihe umuntu yahamwe n’icyaha kitabayeho (ni ukuvuga yarahaniwe icyaha cyo kwica umuntu nyuma bikagaragara ko uwo muntu akiriho), kimwe n’uwakatiwe adahari, uwahamijwe icyaha cyangwa yaragihanaguweho hakaba habonetse amakuru mashya atari azwi mu gihe cyo guca urubanza, bemerewe gusaba ko imanza zabo zisubirwamo.
Undi urebwa n’iyi ngingo ni uwakatiwe ku cyaha cyo kwica umuntu nyuma bikagaragara ko hari undi wagihaniwe kandi nta bufatanyacyaha bwabayeho.

TANGA IGITEKEREZO