CNLG yasabwe gukomanyiriza igice gishya cya Filime “Coming to America” kivugwamo Hotel Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bari kwinubira igice gishya cya filime y’urwenya yiswe “Coming to America” bayishinja kwibasira u Rwanda na Afurika muri rusange.

Iyi filime ya Eddy Murphy biteganyijwe ko izajya hanze muri Werurwe 2021, igaragaramo abakinnyi batandukanye nka Arsenio Hall, Jermaine Fowler, Leslie Jones, Tracy Morgan, KiKi Layne, Shari Headley, John Amos, Teyana Taylor, Wesley Snipes na James Earl Jones.

Agace gato kayo kagiye hanze katangiye kuvugisha abatari bake ndetse abantu benshi banenze ibirimo, bavuga ko n’ubwo ari iy’urwenya hari ibintu batagombaga gukiniraho.

Aka gace kagiye hanze kavugwamo ’Hotel Rwanda’ ifite amateka afite aho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, Ebola ikunze kwibasira abantu muri RDC, Kunta Kinte uzwi mu nkuru y’Umunya-Gambia wajyanywe mu bucakara muri Amerika agapfirayo, inzara yo muri Afurika n’ibindi byibasira uyu mugabane.

Abantu batandukanye bifashishije Urubuga rwa Twitter nyuma y’uko aka gace kagiye hanze bamaganye amagambo arimo bamwe bagereranya iyi filime n’umwanda.

Nk’umwe yanditse asaba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG], kugira icyo ikora kuko aba bagabo barengereye.

Yagize ati “Ku munota umwe n’amasegonda 29, mwese murabona ibi bintu bikwiriye kuba urwenya…ngo ni iki wagarutse gukora hano Hotel Rwanda?? Mu gihugu cyanjye iyi mvugo ifatwa nk’icyaha gikomeye cyo gupfobya Jenoside no kuyihakana. CNLG mwakwamagana iyi filime igahagarikwa.”

Uwitwa Tona Dyer, ati “Izi mvugo zidashinga kuri Hotel Rwanda, Ebola n’ibindi ntabwo byose bisekeje[…] ntabwo tuzareba uyu mwanda.”

Undi ati “Ntuze muri Amerika utatuzanira Ebola na Hotel Rwanda nk’urwenya. Mana yanjye biratangaje.”

Shiko we yagize ati “Gutera urwenya kuri Hotel Rwanda n’abana bashonje batuma amasazi mu maso?”

Nos we yagize ati “Yamwise Hotel Rwanda, ntiyamwita Umunyarwanda. U Rwanda ni igihugu cyiza cyane gifite abantu bakerebutse. Kunyita u Rwanda igihe icyo ari cyo cyose nzaterwa ishema nabyo. Ariko Hotel Rwanda yo ifite amateka ateye agahinda. Harimo itandukaniro.”

Tobi we yavuze ko nta kintu gisekeje kuri Hotel Rwanda, yemeza ko iyi filime ari umushinga wizwe nabi.

A (@lovedpariah) we yagize ati “Njye ubwanye ntekereza ko kuza muri Amerika bisekeje, ariko nzi ko ariyo mpamvu ituma tubona inzenya zibabaje zivuga kuri Afurika. Reka rero mwese mbabwire, ntimuzazane uwo mwanda mu buzima busanzwe. Ntabwo nshaka kureba intambara za Amerika na Afurika, none umuntu umwe aravuze ngo ‘Hotel Rwanda’ ndabasabye mwa bantu mwe.”

Uwitwa Judicaelle Irakoze we yanditse ati “Iki nicyo kintu mbonye mu buzima bwanjye kigaragaza ubumuntu buke […] Ntushobora gutera urwenya ngo usetse abantu uvuga kuri Jenoside. Hotel Rwanda yuzuyemo intimba n’ububabare bwinshi. Ikintu gito nababwira ni ukuguma hanze y’intimba y’abantu. Natunguwe kandi ubu batekereza ko ibi byari biboneye.”

Hotel Rwanda yakinwe mu 2004 yakomotse ku nkuru ya Paul Rusesabagina ivuga ko yatabaye abantu muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ahubwo abarimo barishyuzwaga ubuze amafaranga agasohorwa. Icyo gihe abadafite amafaranga basinyaga mu gitabo bemera umwenda.

Iyo filime yamugaragaje nk’intwari yarokoye Abatutsi basaga 1200 bari bahungiye muri hoteli mu gihe ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza ko yuzuyemo amakabyankuru.

Rusesabagina yatangiye kuyobora Hôtel des Mille Collines ku wa 16 Mata 1994, nyuma y’icyumweru Jenoside itangiye. Bivugwa ko yahise yigwizaho ububasha bwose, akakira cyangwa akirukana uwo ashatse.

Amacumbi ngo yayahaye abantu be ba hafi n’abandi bashoboraga kwishyura, abatabishoboye akabasohora, anarenga ku busabe bwa Perezida wa Sabena Hotels yacungaga iyo hotel, wari wasabye ko yakira impunzi zose atazishyuje. Ni icyemezo cyari cyafashwe ku wa 18 Gicurasi 1994.

Paul Rusesabagina yaje kwiyunga mu barwanya Leta y’u Rwanda, anatangira gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Uyu mugabo uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba.

Iyi filime yamaganiwe kure kubera kwibasira Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .