CNLG yamaganye icyifuzo cy’abanyamategeko cyo kurekura abarimo abahamijwe Jenoside kubera Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 2 Mata 2020 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganye icyifuzo cy’Ishyirahamwe ry’Abanyamategeko bunganira abaregwa mu nkiko mpuzamahanga, cyo kurekura by’agateganyo abahamijwe ibyaha bakuze mu kubarinda icyorezo cya Coronavirus.

Aba banyamategeko basabye Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rufite icyicaro i Hague, kurekura imfungwa zikuze mbere yo kurangiza igihano cyangwa kuzirekura by’agateganyo.

Bavuga ko ubu bubasha Perezida wa IRMCT abufite ku mfungwa zirimo kurangiza ibihano zakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho iyahoze ari Yugoslavia, Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) cyangwa Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Itangazo ryabo rigira riti “Imfungwa zose zirimo kurangiriza ibihano mu Burayi na Bénin, zirakuze kandi bafite intege nke. Baramutse banduye COVID-19 bari muri gereza, ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga.”

Muri izi mfungwa bavuga harimo n’Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo kurangiriza ibihano muri Bénin.

CNLG yamaganye iki cyifuzo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko iyi komisiyo yamagana iki cyifuzo cyo gufungura abajenosideri bahamijwe ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni icyifuzo kinyuranye n’ubutabera, kitita ku buremere bw’icyaha cya Jenoside cyakozwe n’abantu biganjemo abari abayobozi mu nzego za Leta na gisirikare bagatatira inshingano zabo zo kurinda abaturage bagahitamo inzira y’ubwicanyi.”

Dr Bizimana avuga ko kuba aba banyamategeko bahisemo gusabira abajenosideri gufungurwa mu gihe u Rwanda n’amahanga basigaje iminsi itanu ngo batangire icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikintu kibi cyane kigamije gutesha agaciro Jenoside ubwayo, gutesha agaciro kwibuka Jenoside no gutoneka abashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iki ni kimwe mu bikorwa abapfobya Jenoside bahora bashyira imbere iyo kwibuka byegereje. Bakwiye kumva ko umwanya wo gushinyagura warangiye.”

Kwirinda Coronavirus si urwitwazo rwo gufungura abajenosideri

Dr Bizimana avuga ko kwirinda coronavirus bitagomba kuba impamvu yo gufungura abajenosideri, asaba urwego rwandikiwe kudaha agaciro urwo rwandiko.

Ati “Gereza z’Umuryango w’Abibumbye bafungiwemo zifite ibyangombwa byose byo kubarinda nicyo kigomba gukorwa aho gushyira imbere Coronavirus ngo ibe urwitwazo rwo gufungura abajenosideri.”

Akomeza avuga ko kuba bisabwe n’abavoka barimo ababuraniye abajenosideri bagatsindwa, ari ikintu kibabaje cyerekana ko aba ba avoka biyemeje gusangira byose n’abajenosideri kugeza ubwo bumva ko bashobora gukomeza kubabera abavugizi na nyuma y’imanza zabaye ndakuka zikabahamya icyaha cya Jenoside.

Iyi myitwarire ikaba inyuranyije n’amahame y’ubwangamugayo abavoka basabwa mu mwuga wabo.

Imfungwa zahamijwe ibyaha na TPIR zifungiwe muri Mali, Bénin na Sénégal.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yamaganye icyifuzo cy'abanyamategeko bashaka ko abarimo abahamijwe Jenoside bakuze barekurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .