CNDP yashimye intambwe yatewe mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yerekana ahakiri icyuho

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) yavuze ko yishimira ubushake igihugu gikomeje gushyira mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko yerekana ko hari ahakigaragara ibyuho hakwiye kongerwamo imbaraga.

Ibi CNDP yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwita ku burenganzira bwa muntu, cyatangiye kuri uyu wa 30 Ugushyingo kikazasozwa ku wa 10 Ukuboza 2020.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko n’ubwo bishimira intambwe igihugu cyateye mu guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, hari ahakwiye kongerwamo imbaraga.

Yagize ati “Ibyo twishimira bimaze kugerwaho byo ni byinshi, kandi byose byubakirwa ku bushake igihugu cyacu gifite, kubera yuko ni igihugu kiyemeje kuba igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko hari aho ubona hakeneye gushyirwamo imbaraga.”

Yavuze ko inzego zikigaragaramo icyuho harimo uburenganzira ku butabera, ni ukuvuga uburenganzira buganisha ku byo umuntu yemerewe, ku byo agomba guhabwa mu gihe akabihererwa mu gihe ndetse n’ibijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange.

Ati “Ikibazo kijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange, icyo twarakigaragaje muri raporo yacu twagejeje mu Nteko mu kwezi kwa Cyenda, tugaragaza yuko amategeko ahari ariko hari ahantu ubona ko hakenewe kunozwa.”

Yongeyeho ati “Muri ya genamigambi y’ibikorwa by’inyungu rusange, abaturage bakwiye kubigiramo uruhare kurushaho, bakabiganirizwa, bakabigira ibyabo, bakumva inzira zose amategeko ateganya, kandi noneho bamara kubisobanukirwa n’abashinzwe kubaha serivisi bakayibaha mu gihe gikwiriye, twabonye ko hakeneye gushyirwa imbaraga kandi twaranabigaragaje, twanabiganiriyeho n’inzego zibishinzwe.”

Muri iki cyumweru CNDP izafatanyamo na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, aho buri rwego ruzakora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubukangurambaga bwihariye mu gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko ku ruhande rw’abantu bafite ubumuga, hari aho babona hakwiye kongerwamo imbaraga, cyane nko mu burezi no mu buvuzi.

Yagize ati “Aho tubona hakwiye gushyirwamo imbaraga, ni uburenganzira ku burezi, kugira ngo umuntu ufite ubumuga abashe kwiga nk’uko abandi batabufite biga, hagezweho uburezi bufite ireme, haboneke ibikoresho, haboneke abarimu, haboneke amashuri yujuje ibisabwa, kuko ntabwo turabigeraho 100%.”

Yongeyeho ati “Icya kabiri ni ubuvuzi. Serivisi z’ubuvuzi zigenda ziyongera ku bafite ubumuga ariko iyo urebye ku bijyanye n’insimburangingo biracyari ikibazo, kuko kugeza uyu munsi uretse ubundi bwishingizi bw’ubuzima butandukanye buzitanga, mituweli ari nayo ifite abakiliya benshi ku bagenerwabikorwa bacu, ntabwo irabasha gutanga izo nsimburangingo mu gihugu hose.”

Yakomeje avuga ko hari byinshi biri gukorwa bashima, nko gushyira serivisi zo kwita ku bafite ubumuga muri buri bitaro by’akarere n’ibindi.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko ubwo hazaba hasozwa iki cyumweru, ku wa 10 Ukuboza 2020, izamurika ibyavuye mu bushakashatsi yakoze, harebwa ibyabangamiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, kuva muri Werurwe 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko ku ruhande rw’abantu bafite ubumuga, hari aho babona hakwiye kongerwamo imbaraga, cyane nko mu burezi no mu buvuzi
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko hari ahakwiye kongerwamo imbaraga
Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, izafatanya n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga na Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside mu bukangurambaga butandukanye buzakorwa muri iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .