00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 January 2025 saa 11:16
Yasuwe :

Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri.

Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere.

Ni inshingano yavuyeho mu Ugushyingo 2021.

Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.

Bivugwa ko yapfiriye mu Rwanda aho yari amaze iminsi mike.

Claudine DeLucco Uwanyiligira yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .