Uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo z’uyu muhanzi [Medley] yasubiyemo. Muri izi harimo iyo yise ’Nyibwira’, ’Munsabire’ na ’Haleluya’.
Clarisse Karasira yagaragaje ko ari igitekereza kubera ubutumwa uyu muhanzi yatangaga mu bihangano bye, avuga ko ari umwe mu bahanzi badasanzwe u Rwanda rwagize.
Yagize ati “Ni umwe mu bahanzi b’abanyempano babayeho mu Rwanda no ku Isi. Umuziki we ugaragaza ubwenge rusange ndetse utwibutsa ko dukwiriye kuba abantu beza, bafite impuhwe nyinshi kandi bafite roho nzima.”
Yakomeje avuga ko yatanze ubutumwa bwe mu buryo butandukanye binyuze mu kugaragaza amarangamutima y’ibyo yagiye anyuramo, yaba ibyiringiro yabaga afite cyangwa se ubwoba.
Ati “Yasangije abantu ubwoba bwe n’ibyiringiro bye ariko kandi yerekanye mu buryo budashidikanywaho ukwizera kwe gukomeye mu Mana na Yesu Kristo. Ni ishema ryanjye nk’umuhanzi muto gusangiza abantu ubutumwa bwe binyuze mu ijwi ryanjye nkabugeza ku bakibyiruka.”
Karasira avuga ko nk’umuhanzi icyo yamwigiyeho ari ugukora ibihangano bidasaza, bizumvwa n’ibisekuru byose uko bizagenda bikurikirana kugeza Isi irangiye. Ati “Ni umuhanzi nigiyeho kuba umuhanzi uhanga ibihangano bizamara igihe kandi bizumvwa n’ibisekuru byose. Ukora indirimbo zifite ubutumwa budasaza.”
Uretse Karasira, na Bruce Melodie mu minsi yashize yatangaje ko kubera ukuntu yakuze akunda ibihangano bya Niyomugabo Philémon, byatumye yifashisha ubuhanga bwe mu ikorwa ry’indirimbo ‘Nari nzi ko uzagaruka’ yahimbye mu rwego rwo kunamira umubyeyi we witabye Imana.
Niyomugabo yamamaye cyane mu muziki nyarwanda kubera ibihangano bye byanyuraga benshi. Yashakanye na Jacqueline Jados mu 2000, ubukwe babukorera mu Bubiligi ariko bajya gutura mu Buholandi ari na ho yakomereje ibikorwa bye bya muzika kugeza yitabye Imana, tariki 28 Nzeri 2001.
Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo Zirikana, Munsabire, Ubukwe bwiza, Umwaka mwiza, Nanjye ndakunda n’izindi.
Reba indirimbo za Niyomugabo, Karasira yasubiyemo

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!