00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clare Akamanzi yakiriye uwahoze ari Perezida wa Kosovo wubatse Ibiro bya Putin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 09:10
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yakiriye mu biro bye, Behgjet Pacolli wabaye Perezida wa Kosovo ndetse akaba n’umushoramari ufite ikigo cy’ubwubatsi cyakoze imirimo yo kuvugurura Ibiro bya Perezida w’u Burusiya bizwi nka ‘Kremlin’.

Amakuru dukesha RDB avuga ko ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama mu 2022. Byibanze ku ishoramari uyu mugabo ashobora gutangira mu Rwanda binyuze mu kigo cye gikora imirimo y’ubwubatsi hirya no hino ku Isi yise ‘Mabetex Group’.

Mabetex Group ni kimwe mu bigo bikomeye by’ubwubatsi ku Isi, cyagiye gihabwa imishinga itandukanye irimo nko kuvugurura Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Ibiro bya Perezida wa Kazakhstan, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu ndetse n’Ikibuga cy’Indege cya Nur-Sultan International Airport.

Iki kigo cyatangiye imirimo yo kuvugurura ‘Kremlin’ mu 1995, iza gusozwa mu gihe cy’amezi 11 ndetse itahwa ku mugaragaro muri Gashyantare mu 1996.

Mu 1997, Leta y’u Burusiya yageneye Behgjet Pacolli n’iki kigo cy’ubwubatsi yashinzwe igihembo cy’indashyikirwa mu bijyanye n’ubugeni n’ubuvanganzo.

Uretse kuba umushoramari, Behgjet Pacolli ni n’umwe mu banyepolitike bakomeye ku Isi cyane ko yabaye Perezida wa Kosovo mu 2011 ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu.

Nubwo ibiganiro bya Behgjet Pacolli na Clare Akamanzi byagarutse ku mahirwe y’ishoramari mu Rwanda, ntiharatangazwa inzego uyu mugabo ashobora gushyiramo amafaranga.

Clare Akamanzi yakiriye mu biro bye, Behgjet Pacolli wabaye Perezida wa Kosovo ndetse akaba n’umushoramari ufite ikigo cy’ubwubatsi cyakoze imirimo yo kuvugurura Ibiro bya Perezida w’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .