Ni urutonde rwa 2023 rwashyizwe hanze n’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku myitwarire y’ibigo ‘Reputation Poll International’, aho urutonde rw’uyu mwaka rugaruka ku bayobozi babaye indashyikirwa muri Afurika.
Akamanzi na Kalibata wigeze kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, nibo Banyarwanda mu bayobozi n’abakora ibikorwa by’icyitegererezo mu mirimo yabo igirira umumaro igihugu n’abaturage. Kalibata ari ku mwanya wa gatatu mu gihe Akamanzi ari ku mwanya wa 16.
Umwanditsi akaba n’umwarimu Prof. Abdulrazak Gurnah wo muri Tanzania ukorera mu Bwongereza ni we waje ku mwanya wa mbere, umunyamakuru Zeinab Badawi. Ni urutonde kandi ruriho Perezida wa Kenya, William Ruto ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora icyo gihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!