Hari mu Nama mpuzamahanga yiga ku Bukungu, World Economic Forum, iri kubera i Davos mu Busuwisi. Akamanzi yari yitabiriye ikiganiro kivuga ku bukungu bushingiye ku ngufu zitangiza ibidukikije.
Ntabwo yari mu batanga ikiganiro, ahubwo yari mu bakurikiye. Abatangaga ikiganiro barimo Jeremy Weir uyobora Ikigo cyitwa Trafigura; Umukinnyi wa filimi, Mike Henry; Gurdeep Singh uyobora Ikigo gitanga ingufu mu Buhinde, Gurdeep Singh; Anne-Laure de Chammard uri mu nama y’ubutegetsi ya Siemens Energy na Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Mbere y’uko ikiganiro kigana ku musozo, Edward Felsenthal, Umwanditsi Mukuru wa Time wari ukiyoboye, yabajije abari bagikurikiye niba nta we ufite ikibazo, Akamanzi arahaguruka.
Yavuze ko ikibazo cye kigenewe Perezida wa RDC, ati "Nyakubahwa Perezida, niba koko umutekano ari ikibazo kigukomereye, kandi mu by’ukuri, niba ufite ubushobozi bwo kugikemura nka Guverinoma ya Congo cyangwa se nk’igisirikare cya RDC, igihe cya nyacyo ni iki; ikibazo cyanjye rero kiragira kiti ni ukubera iki udashyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda cyangwa aya Nairobi mu gushaka umuti urambye?"
"Nibwira ko igisubizo kiri mu biganza byawe, ikibazo ukakigira icyawe, ariko ukanakorana n’abandi mu kugikemura, kuko njye nkomoka mu Rwanda, twese twemera ko umutekano ari ingenzi mu bijyanye n’ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu. Murakoze."
Igisubizo Tshisekedi yahaye Akamanzi cyari icyo kuyobya uburari, ku buryo umuntu wenyine utazi ibibera mu Karere k’Uburasirazuba bwa Congo ariwe wari kucyumva akacyakira nk’ukuri.
Tshisekedi yavuze ko mu byari byemeranyijwe mu biganiro bya Luanda, harimo ko umutwe wa M23 ugomba kuva mu bice wafashe ariko ngo uyu munsi wigira nk’aho uri kuva muri ibyo bice ariko ngo mu by’ukuri ntabwo uhava.
Nubwo Tshisekedi ariko avuga gutyo, M23 yamaze kuva mu birindiro byayo bitandukanye nko muri Kibumba na Rumangabo kandi utwo duce yavuyemo tugenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Monusco iherutse gushyira hanze amashusho ya drone agaragaza ko mu duce twa Kibumba, abarwanyi ba M23 bahavuye, ko ubu hasigaye hagenzurwa n’ingabo za EAC.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, uyu mutwe kandi wavuye mu kandi gace wari urimo ka Nyamilima.
Tshisekedi kandi yongeye kuvuga ko ibihugu icyenda byose bituranye n’igihugu cye, ubwo yajyaga ku buyobozi yaganiriye nabyo kugira ngo habeho uburyo bwo gufatanya mu bikorwa by’ishoramari, kandi nabyo bigire uruhare mu gushakira amahoro akarere.
Mu mvugo ye, yakomeje abwira abari bitabiriye iyi nama ko umutekano muke ubarizwa mu karere, inkomoko yawo ari u Rwanda, imvugo n’ubundi isanzwe ikoreshwa ku banyapolitiki ba Congo mu kumvikanisha ko kuba batagera ku iterambere arirwo rubitera.
U Rwanda rwakomeje kuvuga ko nta ruhare na ruto rufite mu bibazo by’umutekano muke muri RDC, kandi ko kuba uyu muturanyi warwo akomeza kurushinja ubutitsa, atari byo bizakemura ikibazo.
Perezida Kagame yigeze kuvuga ati "Hakenewe ubushake bwa politiki bwihutirwa bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bagihereye mu mizi. Umukino wo kwitana ba mwana ntukemura ikibazo."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!