Yabibwiye abarenga 400 bahagarariye inzego z’abikorera mu Rwanda bari bateraniye mu mwiherero [wabaye hagati ya tariki 8-10 Gicurasi 2022] i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Bazivamo yavuze ko ibibazo bikunze kubaho mu bucuruzi ari ukuba umucuruzi wo mu Rwanda ashobora kubona isoko mu Karere cyangwa n’ahandi, ariko hashira igihe gito ugasanga abuze ubushobozi bwo gukomeza kujyanayo ibicuruzwa.
Ikindi yagarutseho gikunze gukoma mu nkokora abacuruzi usanga ari ubuziranenge bw’ibicuruzwa. Yavuze ko bituma abacuruzi batakarizwa icyizere bikaba byanangiza isura y’igihugu.
Ati “Mu bucuruzi ndengamipaka cyangwa nyambukiranyamipaka, ikintu mugomba kwitaho ni ikijyanye n’ubuziranenge, bigomba kuba ari ibintu ushyiramo umwete.”
Yakomeje agira ati “Mu rwego rw’ubucuruzi, icyo kintu cy’ubuziranenge, ni ikintu abantu bakwiye guhagurukira bakacyitaho by’umwihariko.”
Bazivamo kandi yamaze impungenge abatekereza ko amasoko ashobora kwikubirwa n’abikorera bo mu bindi bihugu barusha abo mu Rwanda igishoro.
Yavuze ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC, agena uburyo bw’ubuhahirane, ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango ari nayo mpamvu abikorera baba bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Avuga ko n’ubwo ayo masezerano yose afite ibyo ateganya mu rwego rwo kurengera inyungu za buri wese, abikorera bo mu Rwanda bakwiye kureka kuba ba nyamwigendaho niba bifuza kugira imbaraga zituma babasha guhatana ku isoko rigari.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!