Christian University of Rwanda ya Dr Habumuremyi yambuwe uburenganzira bwo gukora

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yambuye Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul, uburenganzira bwo gukora nyuma y’isesengura ryagaragaje ko yabaswe n’urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize yayo.

Itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, rivuga ko mu kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zagaragaje imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imyigishirize iciriritse muri CHUR.

Iryo tangazo IGIHE ifitiye kopi rivuga ko Kaminuza ya CHUR hari ibyo itashoboye kubahiriza, mu byo yagaragarijwe.

Rigira riti “Bijyanye no kuba kaminuza itarashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho, Minisiteri y’Uburezi ibabajwe no kumenyesha ubuyobozi bwa CHUR ko yambuwe uburenganzira yari yarahawe bwo gutangira ibikorwa byayo. Ibikorwa byose bijyanye n’amasomo bigomba guhagarikwa, kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020.’’

Minisiteri y’Uburezi yasabye ubuyobozi bwa CHUR gufasha abanyeshuri no kuborohereza kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo; gukorana na HEC igahamagara abanyeshuri bose bakagirwa inama y’uburyo bakomezamo amasomo yabo n’aho kuyigira ndetse no kwishyura ibyo kaminuza igomba abanyeshuri n’abakozi.

Iyi kaminuza yanasabwe gukora raporo igaragaza ko ibi byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Nyakanga ndetse ikazashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi.

Izingiro ry’ibibazo byahungabanyije ireme ry’imyigishirize muri CHUR

Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko icyemezo cyo kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingingo zitandukanye.

-  Kunyuranya n’ibigenderwaho mu mashuri makuru n’ireme ry’uburezi buyatangirwamo.

-  Kutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi n’uburambe mu kazi.

-  Imyenda y’imishahara y’abakozi byatumye bakora bikandagira, bituma bahora bashaka akazi ahandi no kuva mu kigo.

-  Kudakurikirana abanyeshuri bikwiye no kutita ku bizamini bahabwa.

-  Ibitabo bike by’abiga mu masomo atandukanye birimo iby’Indimi, Itangazamakuru, Ubuhinzi, Icungamari, Uburezi n’Ikoranabuhanga.

-  Amadeni yasabwe muri Kiliziya Gatolika (Ishami rya Kigali) n’irya Karongi.

-  Amadeni ya RRA na RSSB.

-  Ikibazo cy’amikoro cyatumye ibikorwa bya CHUR bihungabana

-  Imiyoborere idahwitse no kutumvikana hagati y aba nyiri kaminuza n’abayobozi bayo aho umuyobozi wayo afatwa nk’umuyobozi akaba ari na we ufata ibyemezo.

Kaminuza ya CHUR yambuwe uburenganzira bwo gukora ku munsi umwe n’uwatangarijweho ko Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yavugwagamo ibihombo ikananirwa kwishyura abakozi bayo, yafunzwe burundu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.

CHUR yashinzwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, nawe watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha yakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’ishuri rye.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.

Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.

Christian University of Rwanda yambuwe uburenganzira bwo gukora nyuma y'isuzuma ryagaragaje ko ifite ibibazo uruhuri bijyanye n'imyigishirize iciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .