00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chriss Eazy yatangiye gukora imideli (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 June 2022 saa 09:39
Yasuwe :

Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy yashyize hanze imyambaro yise ‘Ewuana Collection’ yakoze kubera uburyo abantu bayikunze nyuma yo kuyifashisha mu mashusho y’indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Inana.’

’Ewuana Collection’ igizwe n’amakanzu afite amaboko maremare, amakabutura, amasogisi ndetse n’imipira y’amaboko maremare. Ibi byose biri mu mabara atandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yavuze ko kuva kera yakundaga ibijyanye no guhanga imideli.

Ati “Nahisemo gutangira kujya nshyira hanze imyambaro mu bihe bitandukanye, iyi niyo ya mbere. Kuva kera nakundaga ibijyanye n’imideli kandi nkunda kugira ubudasa mu bintu mba nakoze. nkibaza nti ’kuki se ubudasa mfite ntabushyira mu byanjye noneho?’”

Yavuze ko iyi myambaro yakorewe abantu bose barimo abana n’abantu bakuru.

Ati “Urumva ibintu nkora nkunda kwibanda ku bana ku ngeri zose. Nkunda gukora ikintu umwana ari bubone agakunda. Niyo mpamvu nahisemo ko iyi myenda iba iy’abantu bose yaba abakuru n’abana. Bijyanye n’indirimbo mperuka gushyira hanze nise ‘Inana’. Ino myenda nanayamamaje mu mashusho y’indirimbo.”

Umuntu ushaka iyi myambaro avugisha Chriss Eazy yifashishije imbuga nkoranyambaga, akamubwira imyenda ashaka uko imeze, bakamusanga aho ari bakamupima mu minsi itatu akaba yabonye imyambaro ye.

Avuga ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indi ‘collection’ bitewe n’icyo we n’ikipe bakorana bazaba babona gikwiriye.

Kuva mu 2020 Chriss Eazy yatangiye gukorana na Junior Giti akimara gusoza amashuri yisumbuye. Amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘Fasta’, ‘Amashu’ n’izindi.

Anyuzamo agakorera ibihangano bye muri studio ya Junior Giti yitwa Giti Music ikorwamo na AoBeats wahoze akorana na Chriss Eazy mu itsinda rya Octagons.

Iyi myambaro irimo amakanzu afite amabara maremare
Amasogisi ari mu byo wabona muri iyi myambaro
Chriss Eazy yinjiye mu mideli
Iyi myambaro irimo igenewe abakobwa n'abagore
Amakanzu afite amaboko maremare
Iyi myambaro iri mu byiciro bitandukanye

Reba indirimbo Chriss Eazy aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .