Akigera muri Suède, Chriss Eazy yabwiye IGIHE ko yiteguye gususurutsa abakunzi be bazitabira iki gitaramo azahuriramo na Spice Diana wo muri Uganda.
Iki gitaramo Chriss Eazy arakirangiza asubira i Kigali, mbere yo kongera gusubira i Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by’uwo mugabane.
Uyu muhanzi azakomereza muri Pologne ku wa 26 Mata 2025. Ku wa 3 Gicurasi 2025, Chriss Eazy azataramira i Paris, ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa.
Igitaramo cyo muri Pologne giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chriss Eazy azagihuriramo n’Umunya-Nigeria, Joe Boy.
Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda, yerekeje i Burayi mu gihe aherutse gutangaza ko ari mu nzira zo gusohora album ahuriyeho na Kevin Kade izajya hanze mu minsi iri imbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!