00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHOGM: Uko imihanda izakoreshwa ku wa 20 Kamena 2022

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyize ahagaragara uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, umunsi Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza izaba ikomeje kubera mu Rwanda.

Muri mihanda yo mu Mujyi wa Kigali harimo izakoreshwa n’abashyitsi bitabiriye iyi nama mu gihe indi izakoreshwa n’abagiye muri gahunda zabo zisanzwe harimo n’abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Itangazo rivuga ko uretse kuba hashyizweho gahunda y’uko imihanda izakoreshwa, abapolisi bakora mu muhanda n’ubundi bazaba bahari kugira ngo bafashe abaturage kubayohora.

Imihanda izakoreshwa n’abitabiriye inama ya CHOGM ni Serena Hotel - Payage - Sopetrad - Kimicanga - Kimihurura -Gishushu - Gisimenti - Giporoso - Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi - Ku ruganda rw’Inyange - Intare Arena.

Polisi ivuga ko abari basanzwe bakoresha iyo mihanda cyangwa bari bafite gahunda yo kuyikoresha kuri uyu wa Mbere bakwifashisha indi itandukanye kugira ngo gahunda zabo zibashe gukomeza ariko n’imigendekere ya CHOGM2022 irusheho kuba myiza.

Abava i Kabuga cyangwa mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi - Inyuma ya parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle Technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.

Undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ni uva ku Mulindi -Kanombe ugakomeza mu Kajagali - Nyarugunga Health Center -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Alpha Palace - Sonatubes - Rwandex - Kanogo - Kinamba.
Ni mu gihe umuhanda wa Kinamba - Yamaha – Gereza - Onatracom na wo uzaba ufunguye.

Polisi yasabye abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .