China Star Group yahaye u Rwanda ’masks’ zisaga 60000 n’imyenda ifasha abaganga mu kuvura Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Mata 2020 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ubwubatsi cya China Star Group gifite n’ibikorwa mu Rwanda, cyahaye iki gihugu ibikoresho birinda umunwa n’amazuru (masks) bisaga 60000 byo kwifashishwa mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus, biherekejwe n’ibindi bikoresho bigenewe abaganga.

Umujyanama mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Hudson Wang, yatangaje binyuze kuri Twitter ko iyo nkunga yashyikirijwe Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ihita ishyirwa mu bubiko bwa RwandAir mu Mujyi wa Guangzhou, mu gihe hategerejwe ko igezwa mu gihugu.

Yakomeje ati "Uyu munsi China Star Group yahaye u Rwanda masks 60000 zisanzwe, imyenda 600 irinda abaganga, masks 1000 za KN95, masks 510 za N95 n’imyenda 908 isanzwe igenewe abaganga.”

China Star Group ifite ishami mu Rwanda rikora ibikorwa by’ubwubatsi, mu mazina ya China Star Construction (Rwanda) Co. Ltd.

Hudson Wang yavuze ko kurwanya Coronavirus ari urugamba ruhuriweho, mu kurinda u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda iki cyorezo. Amakarito arenga ijana arimo ibyo bikoresho yanditseho ngo "Humura Rwanda nturi wenyine! Tuguteye ingabo mu bitugu." Ni ubutumwa bwandutse mu Gishinwa no mu Kinyarwanda.

U Rwanda n’u Bushinwa bisanganwe umubano mwiza, aho icyo gihugu gikomeje kugira uruhare mu mishinga itandukanye irimo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, ubuvuzi n’ubucuruzi.

U Bushinwa nicyo gihugu icyorezo cya COVOD-19 cyatangiriyemo, ku buryo kimaze kugira ubunararibonye mu guhangana n’iki cyorezo, aho muri icyo gihugu abanduye bose hamwe ari ibihumbi 81,5 mu gihe abamaze kwitaba Imana ari ibihumbi 3,3.

Kugeza ubu ibikorwa byinshi byari byarafunzwe mu Bushinwa byatangiye gufungurwa kubera ko icyorezo cyamaze gucika intege, kugeza no mu ntara ya Hubei yashegeshwe n’iki cyorezo by’umwihariko, inganda zirimo gusungurwa, abakozi batangiye gusubira mu mirimo.

Uretse ikigo China Star gihaye u Rwanda iyi mpano, kuwa 16 Werurwe umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma washinze ikigo gicuruza mu ikoranabuhanga, Alibaba, yatangaje ko Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation bizaha buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura.

U Rwanda rwamaze gushyikirizwa umugabane warwo muri iyo nkunga.

Iyi nkunga yashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Gatatu
Amakarito arimo ibi bikoresho yari yanditseho ngo "Humura Rwanda nturi wenyine, tuguteye ingabo mu bitugu"
Hatanzwe masks 60 000 zisanzwe zifasha abaganga
China Star Group yahaye u Rwanda masks 510 zo mu bwoko bwa N95
Masks za KN95 zatanzwe zo ni 1000
China Star Group yatanze imyenda 600 ikingira abaganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .