00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHENO ishobora guhabwa inshingano yo gukora ubushakashatsi ku Barinzi b’Igihango

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 May 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, impeta n’imidali by’ishimwe (CHENO) rushobora guhabwa inshingano yo kujya rukora ubushakashatsi ku bazagirwa Abarinzi b’Igihango, zari zisanganywe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Ibi bigaragara mu mushinga w’itegeko wateguwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ugamije kunoza imikorere ya CHENO cyane cyane mu buyobozi bwayo.

Uyu mushinga ugira uti “Urwego rwahawe inshingano nshya ijyanye no gukora ubushakashatsi ku bagomba kugirwa abarinzi b’Igihango, inshingano yari isanzwe ikorwa na MINUBUMWE.”

Hateganyijwe kandi ko CHENO izahabwa umuyobozi ukora mu buryo buhoraho, hashyirwego impinduka ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo n’abakozi b’ubunyamabanga nshingwabikorwa bwayo kugira ngo barusheho kunoza serivisi, cyane cyane ibijyanye n’ubushakashatsi bukorwa ku butwari, abagirwa intwari z’igihugu n’abahabwa imidali y’ishimwe ku rwego rw’igihugu.

Gahunda y’Umurinzi w’Igihango yatangijwe mu 2015 n’umuryango Unity Club Intwararumuri n’iyari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hagamijwe no kumenyekanisha abakoze cyangwa bagikora ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

MINUBUMWE isobanura ko gutoranya Abanyarwanda n’abanyamahanga bajya mu barinzi b’Igihango bikorwa mu byiciro bibiri; kimwe cy’abaturage bakoze ibikorwa by’indashyigikirwa mu bushobozi buke bari bafite n’ikindi cy’abari bafite amikoro ahagije, ububasha n’ubumenyi byihariye nk’abayobozi mu nzego za Leta, iz’amadini, imiryango itari iya Leta n’abacuruzi.

Abarinzi b’igihango batoranywa guhera ku rwego rw’akagari, gukomereza ku rw’umurenge, ku rw’akarere, mu Banyarwanda baba mu mahanga, kugeza ku rwego rw’igihugu.

Iyi Minisiteri igira iti “Icyakoze hari abantu bamwe babarizwa mu byiciro bifite imiterere idasanzwe, nk’ingo z’abihaye Imana, ibigo by’amashuri…Kuri abo bantu, buri rwego urwo ari rwo rwose, itsinda rishinzwe gutoranya rigomba gushingira ku makuru avuye muri ibyo bigo.”

Mu gutoranya abarinzi b’Igihango, hashingirwa ku bihe bikomeye byaranze amateka y’u Rwanda: Igihe cy’itangira ry’urugamba rwo kubohora igihugu, igihe cy’ivuka ry’amashyaka menshi, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, igihe cy’intambara y’Abacengezi, igihe cy’inkiko Gacaca na nyuma yazo.

Abarinzi b’Igihango batoranywa buri mwaka, kandi hasuzumwa niba nta murinzi w’Igihango wateshutse ku ngingo zishingirwaho mu gushyira umuntu muri iki cyiciro. Iyi yateshutse, itsinda rishinzwe gutoranya rifata icyemezo cyo kumukura kuri uru rutonde.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko aho kuba MINUBUMWE, CHENO ari iyo izajya yakira, inasuzume raporo zatanzwe n’uturere ku batoranywa kugira ngo bagirwe abarinzi b’Igihango.

CHENO ishobora guhabwa iyi nshingano yakorwaga na MINUBUMWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (208428) Re-process this page