00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Charleroi: Ibuka yanenze abangije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 June 2024 saa 07:58
Yasuwe :

Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka-Mémoire et Justice - Belgique, ku bufatanye n’Umuryango uharanira kurwanya ibyaha bya Jenoside ndetse n’ihakana ryayo, bamaganye igikorwa cyo kwangiza Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi.

Ni igikorwa kigayitse cyabaye ku itariki ya 3 Kamena, aho kuri uru rwibutso hasinzwe irangi ry’icyatsi, bigakorwa n’abantu batari bamenyekana.

Amakuru akimara kumenywa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabimenyesha ubuyobozi bw’Umujyi wa Charleroi bwahise busubiza ibaruwa yabibamenyesheje n’izindi nzego zirimo Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ndetse na Polisi muri uyu Mujyi wa Charleroi. Bwasubije ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo, kugira ngo hamenyekane neza ubyihishe inyuma.

Uru Rwibutso rwafunguwe ku wa 20 Gicurasi 2017, rukaba rwifashishwa nk’uko bigomba n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva icyo gihe, rwakoreshejwe mu kwibuka amateka yaranze iyi jenoside.

Uru rwibutso ubusanzwe rutangizwaho ibikorwa byo kwibuka muri Mata buri mwaka mu gihe cy’iminsi 100 u Rwanda n’Isi yose bimara byibuka.

Tariki ya 3 Kamena, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baruturiye mu Mujyi wa Charleroi, bakubiswe n’inkuba nyuma yo kubona ibyakozwe kuri uru rwibutso, aho bamwe bakeka ko byakozwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abayihakana bakanayipfobya, dore ko bizwi neza ko hari abatuye mu Bubiligi bakidegembya nubwo ari igihugu kimaze kuburanisha bamwe muri bo kandi bigikomeza.

Hari hashize igihe gito uru rwibutso rwifashishijwe mu bikorwa byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, igikorwa cyari cyagenze neza.

Iperereza ku bakoze ibi bikorwa bigayitse rirakomeje, kugira ngo hamenyekane abo ari bo.

Ibuka yanenze abangije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Charleroi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .