CG Gasana yashimiwe ubwitange yagaragaje nk’Umuyobozi Mukuru wa Polisi mu myaka icyenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2018 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi mukuru wa Polisi ucyuye igihe CG Emmanuel K Gasana na DCG Dan Munyuza, wagizwe Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe kandi uyoborwa na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston.

Minisitiri Busingye yashimiye CG Emmanuel K Gasana umurava n’ubwitange yagaragaje mu gihe cy’imyaka icyenda amaze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Mu myaka icyenda ishize Polisi yagutse mu buryo bugaragara, haba mu mubare w’abayigize, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere n’umutekano w’abaturage.”

Minisitiri Busingye yakomeje agaragaza ko Polisi iri ku kigero cyiza kugeza aho nayo yibaruka ibigo bitandukanye byunganira igihugu mu mutekano n’iterambere.

Yagize ati “Polisi ni urwego ruhagaze neza kugeza aho narwo rwibaruka izindi nzego zirimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukusanya ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory) kandi byose bikora kinyamwuga mu kwihutisha ubutabera abaturage bakeneye.”

Yasoje yifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda, DCG Dan Munyuza amusaba gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe ku ruhando mpuzamahanga.

IGP Dan Munyuza yashimiye Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame ku cyizere n’inshingano yamuhaye.

IGP Munyuza yashimiye kandi umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe ku bufatanye bwamuranze mu kazi mu gihe cyose bamaze bakorana, amwizeza ko buzakomeza kuranga abayobozi ba Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Ubufatanye, gukora nk’ikipe, kwitangira akazi, nibyo bizakomeza kuturanga mu rwego rwo kubaka Polisi itajegajega, ifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha ndetse no gucunga umutekano haba mu gihugu no hanze yacyo.”

CG Emmanuel K Gasana wagizwe umuyobozi w’ Intara y’Amajyepfo, yashimiye umukuru w’Igihugu impanuro n’inkunga atahwemye kugeza kuri Polisi, hagamijwe kubaka urwego rutajegajega.

CG Gasana yijeje Polisi ubufatanye mu rwego rwo kubaka igihugu kizira ibyaha.

Yagize ati “Inzego z’ibanze ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Ibi bivuze ko nkiri kumwe namwe mu rugendo rwo gukumira igishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

CG Emmanuel K Gasana yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ucyuye igihe CG Emmanuel K Gasana yahererekanyije ububasha na na DCG Dan Munyuza, bari kumwe na Minisitiri w'Ubutabera Busingye Johnston

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza