Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibi bihugu byombi muri izi nzego. Aba bashyitsi baturutse muri Seychelles, babanje gusobanurirwa uburyo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwuzuza inshingano zarwo za buri munsi ziganisha ku ntego nyayo yo kugorora.
Muri izo nshingano bagaragarijwe harimo kurinda umutekano w’abagorwa n’abantu bafunze, kubafasha kubona ubutabera mu gihe gikwiye ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga. Hari kandi no kubageza ku nkiko zitandukaye. Abagororwa bigishwa imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’amasomo y’uburere mboneragihugu abafasha kubana neza n’abandi no kuzasubira mu buzima busanzwe barahindutse, hirindwa ko basubira byaha.
Ibi byose bikorwa n’abakozi b’umwuga babihuguriwe mu mashuri ya RCS n’andi yo mu nzego z’umutekano bakorana bya hafi.
Banasobanuriwe kandi uko ubuzima bw’abagororwa n’abantu bafunze bwitabwaho, aho mbere na mbere bahabwa ubwishingizi bwo kwivuza, bakagira abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwabo umunsi ku munsi ndetse no bakageza ku mavuriro yo hirya no hino mu gihugu aho bibaye ngombwa.
Georges Janet yavuze ko hari byinshi batarageraho ariko hakeneye ubufatanye hagati y’inzego zombi nko gufasha guhugura abakozi babo bashinzwe kugorora, ndetse n’ubufatanye mu kubona abakozi kuko icyo gihugu gifite icyuho cy’abacungagereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!