00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Certa Foundation yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka ubutabera buboneye

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 05:46
Yasuwe :

Umuryango Certa Foundation wiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bigaragara mu butabera, hagamijwe kwimakaza uburenganzira ku butabera buboneye.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ukwakira 2022, nibwo uyu muryango wamuritse ku mugaragaro ibikorwa birimo ibigamije ubuvugizi ku bantu batabona ubutabera uko bikwiriye (Center for justice and Advocacy) n’ibijyanye no kuvugurura amategeko binyuze mu bushakashatsi (Center for law and innovation).

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kuvugurura amategeko binyuze mu bushakashatsi muri Certa Foundation, Manzi Felix yatangaje ko bagamije kubaka ubushobozi bw’ Abakora mu butabera n’ uburyo amategeko yafasha kugenga no gukuraho ibyuho bigaragara ku baturage batabona ubutabera bunoze.

Yagize ati “Dukoresheje ubushakashatsi tureba ahari ibyuho tukabigaragaza kugira ngo n’Ababisoma bamenye uko bimeze n’Abanyamategeko barebe niba hari icyahinduka kandi tuzubaka ubushobozi mu bakora mu mategeko no gufasha abatishimira ubutabera bahabwa.”

Yakomeje agaragaza ko hari ibyaha bishya bikorerwa ku Ikoronabuhanga byiyongera, bikenewe gusuzumwa kugira ngo ubutabera buzibe icyo cyuho.

Ati “Nk’ ubu ibyaha bikorerwa ku Ikoronabuhanga ni bishya, ikintu dukora ni uguhugura abakora mu butabera dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo bahore bamenya ibyo byaha bikorerwa ku Ikoranabuhanga n’aho Abanyabyaha banyura.”

Umunyeshuri akaba n’Umuyobozi wungirije uhagarariye Ihuriro ry’ abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza y’ u Rwanda, Ishimwe Claude yavuze ko biteze ko uyu muryango uzafasha Abanyeshuri kuzamukana ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubutabera.

Ati “Iyo urubyiruko rwiga muri Kaminuza rutabonye amahirwe yo kumenya ibiri mu Isi yo hanze bigira ingaruka ku buzima bw’urubyiruko rurangije ariko uyu muryango utanga amahirwe yo guhugura Abanyeshuri kugira ngo bazavemo Abanyamategeko b’ umwuga.”

Certa Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta ukaba umaze imyaka ibiri ukorera mu Rwanda, washinzwe na Florida Kabasinga muri 2020. Ufatanya n’indi miryango nka Wægger Negotiation Institute, Women’s Link Worldwide na The Center for international Reproductive Health Training.

Florida Kabasinga ni we muyobozi akaba n'uwashinze Certa Foundation
Certa Foundation igaragaza ko bagamije kubaka ubushobozi bw’abakora mu butabera kugira ngo ufashe mu iterambere ry'Ikoranabuhanga
Umuvugizi w'Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison ni umwe mu bari bitabiriye
Ishimwe Claude yavuze ko nk'abanyeshuri biteze ko uyu muryango uzabafasha kuzamukana ubumenyi buhagije
Uyu muryango wiyemeje guteza imbere ubutabera buboneye kuri bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .