Iri shimwe yaritanze kuri uyu wa 7 Werurwe 2025, ubwo abasirikare 438 bahuguwe n’ingabo z’u Rwanda binjiraga ku mugaragaro mu ngabo za Centrafrique.
Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu izina rya Perezida wa Repubulika, Umukuru w’Igihugu, n’ingabo za Repubulika ya Centrafrique.”
Moloua agaragaje ko ubuhanga abasirikare bashya bagaragarije mu myiyerekano ari igihamya cy’uko batojwe neza kandi ko bazashobora kurinda igihugu cyabo n’abagituye.
Ati “Umukuru w’Igihugu ari muri iki cyerekezo kugira ngo abahe ibyangombwa byabafasha mu kazi, bakagarura amahoro n’umutekano mu gihugu. Banteye ishema.”
Umugaba Mukuru w’ingabo za Centrafrique, Gen. Maj Zéphirin Mamadou, yatangaje ko umutekano wagarutse muri iki gihugu, ariko ko hari hakiri ibisigisigi, aho bamwe bajya guhungabanya ibice runaka, bagakora ubugizi bwa nabi burimo ubujura.
Gen. Maj Mamadou yagaragaje ko abasirikare bashya ba Centrafrique n’abababanjirije bahawe ubumenyi buhambaye hashingiwe ku bufatanye bw’iki gihugu n’u Rwanda.
Ati “Iyo tuvuga amahoro, ni ukubera iyo mpamvu. Ubu rwose dufite abasirikare bahagaze neza. Urabona uru rubyiruko rwinjiye, rwatojwe n’inshuti zacu z’u Rwanda. Wabonye urwego bariho. Ubwo batangiraga amahugurwa, bari abasivili ariko ubu basohotse, urabona umusaruro.”
Uyu musirikare yasobanuye ko amahugurwa yagiye atangwa mu buryo butandukanye, arimo ay’ibanze ahabwa abasirikare bashya, bagatoranywamo abeza nka 100 cyangwa 150 bajya mu ya ba su-ofisiye.
Yavuze kandi ko hari abasirikare ba Centrafrique bajya guhabwa imyitozo y’abasirikare kabuhariwe (special forces) mu Rwanda, byose bishingiye kuri ubu bufatanye.
Ashingiye ku bumenyi abasirikare ba Centrafrique bahabwa, Gen. Maj Mamadou yagaragaje ko nta kabuza bazabasha gutsinda umwanzi wagerageza guhungabanya umutekano wa Centrafrique kuko ari abarwanyi bujuje ibyangombwa.

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!