Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Centrafrique yashyize hanze ku wa 20 Ukuboza 2020, yavuze ko yitabaje u Rwanda n’u Burusiya nk’ibihugu bafitanye umubano kugira ngo biyifashe gucunga umutekano mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Rigira riti “Mu rwego rwo kwimakaza umutekano mu bikorwa by’amatora, hasabwe ubufasha buturutse mu bihugu by’inshuti n’abavandimwe bya Repubulika y’u Rwanda n’u Burusiya buri mu murongo w’ubutwererane.”
“Ubu busabe, ibihugu byombi byavuzwe byabwakiriye neza ndetse bitegura ubufasha buri bugere uyu munsi ku butaka bwa Repubulika ya Centrafrique.”
Iri tangazo rigaragaza ko iki gihugu cyiteguye gukora amatora azaba mu mahoro n’umutekano.
Ryashyizwe hanze rikurikirana n’iryo Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yasohoye ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukuboza 2020, rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique kandi zikazanacunga umutekano mu matora ateganyijwe muri icyo gihugu.
Hashize iminsi hari umutekano muke muri Centrafrique, by’umwihariko abatavuga rumwe na Leta ndetse n’inyeshyamba basaba ko amatora asubikwa kuko batizeye ibizayavamo.
Ku wa Gatandatu, Perezida Faustin-Archange Touadéra, yashinje François Bozize wahoze ayobora icyo gihugu gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije inyeshyamba gusa Bozize yarabihakanye.
Ni nyuma y’uko urukiko rwo muri icyo gihugu rubujije Bozize kwiyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu mu matora ya Perezida.
Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).
Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!