00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Amb. Olivier Kayumba yagaragaje uko Ababiligi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2025 saa 04:26
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba, yatangaje ko u Bubiligi bwageze mu Rwanda bushyiraho politike ishingiye ku macakubiri n’ubutegetsi bushingiye ku moko ari na byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique binyuze mu masezerano y’ubufatanye, iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, Abanyarwanda n’inshuti zabo n’abandi.

Byabereye muri mu kigo cya gisirikare cy’Ingabo z’u Rwanda cya Bimbo i Bangui.

Amb. Kayumba yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho kubera urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko yabibwe n’Ababiligi, bayaraga ubutegetsi bwayoboye igihugu nyuma y’ubwigenge mu 1962.

Ati “U Bubiligi bwatangije politike y’amacakubiri bunashyiraho repubulika ishingiye ku moko. Uru rwango rwabibwe ari umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku wa 7 Mata 1994.”

Yanenze amahanga yananiwe gutabara u Rwanda mu gihe rwari rukeneye ubufasha, asaba ko batakongera kwemera ko biba ukundi.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR kubw’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Colonel Alex Nsengiyumva, yibukije abasirikare ko bafite inshingano yo kugarura amahoro mu bice bashinzwe.

Yashimangiye ko kwibuka bitavuze gusa guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside, ahubwo ko bihamya umuhate w’u Rwanda mu gukumira ko Jenoside yazongera kubaho no guteza imbere amahoro n’ubumwe binyuze mu kugarura amahoro mu Rwanda no ku Isi, bagira uruhare mu ngabo zishinzwe kugarura amahoro n’izoherezwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye.

Bafashe umunota wo kwibuka banacana urumuri rw'icyizere
Abasirikare n'Abapolisi bari mu butumwa bwa MINUSCA na bo bitabiriye iki gikorwa
Ingabo z'u Rwanda ziri muri CAR zibukijwe ko zifite inshingano yo kugarura amahoro mu bice zaragijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .