00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique bari kumwe n’abandi banyarwanda baba muri iki gihugu bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura uyu Mujyi.

Uyu muganda wari ufite intero igira iti "Tugire Bangui ikeye" wateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui. Hari hitabiriye kandi Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw ’Umujyi wa Bangui.

Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by ’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye baba i Bangui,Umunya-Mauritania, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair.

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imigende, banatema ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

Ngobo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba i Bangui ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Centrafrique.

Brig. Gen M’Bareck na we yashimye ubufatanye n’umurava w’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda mu kurinda abasivili.

Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage n’ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.

Uyu muganda waranzwe no gutema ibihuru, gutoragura imyanda n'ibindi
Abapolisi n'ingabo z'u Rwanda zafatanyije n'abatuye Bangui mu muganda
Abapolisi n'ingabo z'u Rwanda bashimiwe uburyo hejuru y'inshingano zo kurinda umutekano, banakora ibikorwa birengera imibereho myiza y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .