Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bakoze umushinga uzakemura ikibazo cy’amazi meza i Bangui

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrique (RWAFPU), bateguye umushinga uzageza amazi meza ku baturage bo mu mujyi wa Bangui.

Itsinda ry’abapolisi boherejwe i Bangui mu Ukuboza umwaka ushize mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUSCA), bayobowe na ACP Safari Uwimana, bakoze umushinga wa 50 000$ wo gukemura ikibazo cy’amazi meza mu murwa mukuru Bangui.

Muri uyu mushinga hazubakwa amavomero atatu y’amazi aturuka mu butaka mu duce tutagira amazi meza twa Ngongonon Two, Ngongonon Four na Galabadja Four.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubuyobozi bwa MINUSCA bwemeye gutera inkunga uyu mushinga witezweho kurangira mu byumweru bitatu.

Ibuye ry’ifatizo ry’ahazakorwa uyu mushinga ryashyizweho kuwa 14 Nyakanga, uyu muhango uyoborwa n’abayobozi muri guverinoma na MINUSCA.

ACP Safari avuga ko uyu mushinga uri muri nshingano zabo zo kurinda abasivili.

Ati “Inshingano ya MINUSCA ni ukurinda abasivili ariko turi no mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, ku bw’ibyo kugira amazi meza ni umushinga ufite ingaruka zihuse zo kurengera ubuzima”.

Itsinda rya mbere ry’abapolisi b’u Rwanda ryatangiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrique mu murwa mukuru wa Bangui guhera mu mwaka wa 2014. Kuva bagera muri uyu murwa mukuru ndetse n’ahandi bakorera muri iki gihugu abaturage baho barishimira imibanire myiza babanyemo n’abapolisi b’u Rwanda.

Usibye iki gikorwa cyo gutanga amazi meza, mu gihe abapolisi bamaze muri iki gihugu bagiye bageza ku baturage ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza yabo, twavuga igikorwa cy’umuganda basukura aho batuye ndetse n’umujyi wose muri rusange.

U Rwanda rufite amatsinda abiri muri iki gihugu cya Repubulika ya Centrafrique buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140. Muri aya matsinda harimo irishinzwe kugarura ituze mu baturage, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse n’imirimo ijyanye no guherekeza abantu n’ibindi bitandukanye.

Hari n’irindi tsinda rishinzwe umutekano wa Minisitiri w’intebe w’iki gihugu,kurinda abayobozi bahagarariye umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri Leta y’iki gihugu.

Kuva mu 2014 u Rwanda rwohereza abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .