Abo basirikare babarizwa mu cyiciro cya kabiri cyatojwe na RDF binjijwe bidasubirwaho muri FACA kuri uyu wa 05 Kanama 2024, igikorwa cyabereye kuri Stade ya Camp Kasaï iherereye mu Mujyi wa Bangui.
Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi.
Ku wa 04 Kanama 2024 Maj Gen Nyakarundi, yari yanasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique. Yazisuye ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda bya Mpoko.
Icyo gihe yaganiriye n’abasirikare bari mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu, buzwi nka MINUSCA, n’izindi ngabo ziri gukora mu bufatanye bw’u Rwanda na Centrafrique.
Icyo gihe Maj Gen Nyakarundi yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’umuhate n’umurava zigira mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, anabagaragariza uko umutekano wo mu Karere uhagaze.
Yashimangiye ko umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu kurinda abasivili n’imitungo yabo ari uwo kwishimirwa, abasaba gukomeza kuzuza inshingano bahawe zaba ubutumwa bwa Loni n’izijyanye n’ubufatanye bw’u Rwanda na CAR.
Icyiciro cya mbere cyatojwe na RDF na cyo cyinjijwe muri FACA mu Ugushyingo 2023, aho cyari kigizwe n’abasirikare 512.
Icyo gihe Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra yavuze ko ubwo bufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda bwatangiye gutanga umusaruro ufatika cyane cyane mu gufasha ingabo za FACA kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Ati “Haracyari imbogamizi. Mu guhangana na zo ni ho mubona ko dusaba abavandimwe bacu, abafatanyabikorwa binyuze mu mikoranire nk’iyo dufitanye n’u Rwanda. Yadufashije kubona amahugurwa yo kongera no kubaka ubushobozi bw’ingabo.”
Bwa mbere u Rwanda rwohereje ingabo muri CAR mu 2014. Kugeza uyu munsi abasirikare babarirwa mu 2000 bari gutanga umusanzu wabo mu butumwa bwa Loni.
Bakora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.
Uretse abo bari mu butumwa bwa Loni, binyuze mu bufatanye bwa CAR n’u Rwanda mu 2020 u Rwanda rwohereje ingabo zihariye mu gukimira imvururu zagombaga gutezwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ku butegetsi.
Byari ku busabe bwa CAR kugira ngo izo ngabo zihari zibungabunge ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.
Kugeza uyu munsi muri CAR habarirwa abasirikare b’u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe 1200, kuri ayo masezerano atandukanye n’ay’ubutumwa bwa Loni.
Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda byuzuye Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, ibituma ibikorwa by’abaturage bikomeza mu mutuzo.
Ikindi ni ukurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella -M’Poko.
Amafoto: RBA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!