Carnegie Melon University yashyizwe mu maboko ya Minisiteri y’Uburezi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Werurwe 2019 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yahawe kureberera Kaminuza Nyamerika y’ikoranabuhanga, Carnegie Mellon University Africa ikorera i Kigali, ivuye mu maboko y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, (RDB).

Iyi kaminuza ubusanzwe ikorera i Kigali mu nyubako ya Telecom House yatangiye mu 2011, igamije gufasha u Rwanda kuba ku isonga mu kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere.

Umwaka ushize iyi Kaminuza yujuje icyicaro hafi y’icyanya cyahariwe inganda i Masoro, ari naho iteganya kwimukira muri uyu mwaka.

Mu muhango wo guhereza inshingano Mineduc, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko impamvu Carnegie Mellon University izwi nka CMU yari mu nshingano za RDB ari uko ubwo yazaga mu Rwanda intego ya mbere yari uguteza imbere ikoranabuhanga ryari mu nshingano za RDB.

Icyo kigo ni nacyo Guverinoma y’u Rwanda yari yahaye inshingano zo gukurikirana umushinga wose wo kuzana iyo Kaminuza mu gihugu.

Kugira ngo umunyeshuri yemererwe kwiga muri CMU mu Rwanda, agomba kuba afite ubushobozi nk’ubw’Umunyeshuri wiga ku cyicaro gikuru cy’iyo Kaminuza kiri Pittsburgh muri Amerika.

Mu myaka Carnegie Mellon University imaze mu Rwanda, imaze gusohora abanyeshuri 145.

Akamanzi avuga ko nubwo abanyeshuri bamaze gusohokamo atari benshi cyane, ngo inyungu ni nyinshi.

Ati “Kuba abanyamahanga benshi baza kwiga hano nawo ni umusaruro kuko baba mu Rwanda, bahaha mu Rwanda, ubukungu bwacu buriyongera. N’ubukererugendo burunguka.”

Yavuze ko ikibazo cyabayemo ngo hakirwe abanyeshuri bake ari ubuto bw’aho iyo Kaminuza yakoreraga no kuba ari bwo yari igitangira hari ibitarajya mu buryo.

Kuba iyo Kaminuza yashyizwe mu nshingano za Mineduc, Akamanzi asanga bizafasha kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda no kuzamura abanyeshuri bashoboye.

Ati “Twabonye ikibazo cy’Icyongereza mu gihugu. Nubwo twagiraga abanyarwanda bashoboye mu mibare, ubugenge n’ibindi habaga ikibazo mu gukoresha ubwo bumenyi mu Cyongereza. Byatweretse ko tugomba kongera uburyo dukoresha twigisha Icyongereza […] Ni byiza ko bijya muri Mineduc kuko ariyo ireberera uburezi, bizaba byiza gukorana na CMU ijye ibaha uko ibintu bihagaze, babyifashishe bavugurura ireme ry’uburezi.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, yavuze ko Carnegie Mellon University kuva yaza mu Rwanda byorohereje Leta y’u Rwanda n’abanyeshuri kugabanya ikiguzi cyasabwaga ngo bajye kwigira ku cyicaro cyayo muri Amerika.

Yagize ati “Ikiguzi cyakabaye gitangwa kuri aba banyarwanda bajya kwiga muri Amerika ni kinini cyane ugereranyije no kwiga hano. Kimwe mu nshingano za CMU Africa, ni uko bazajya bigisha abana b’abanyarwanda bakabaye bajya hanze.”

Yavuze ko mu masezerano bafitanye na Leta y’u Rwanda harimo kuba nibura mu banyeshuri yakira harimo kimwe cya kabiri cy’abanyarwanda, Mutimura akemeza ko bizafasha u Rwanda kugira abahanga benshi mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Carnegie Mellon University Africa, Crystal Rugege, yavuze ko bafashe ingamba zitandukanye zo gukomeza gushishikariza abanyeshuri kwiga muri iyo Kaminuza.

Yavuze ko bimwe mu byakozwe harimo kongera imenyakanishabikorwa, gukorana na Kaminuza zo mu gihugu ngo abanyeshuri bazo bazamuke bafite ubumenyi bukenewe, gushakisha abaterankunga batandukanye n’ibindi.

Kubera uburyo CMU ihitamo abanyeshuri bashoboye cyane, mu basaba kuyigamo buri mwaka nibura hafatwa abagera ku 10 %. Kuri ubu higamo abagera ku 104.

Amasomo atangirwa muri iyi kaminuza ni ajyanye n’ikoranabuhanga, ku bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters’ Degree) mu mashami arimo Electrical and Computer Engineering na Information Technology.

Umunyeshuri wigira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yishyura ibihumbi 48 $ ariko abigira i Kigali bishyuzwa ibihumbi 16$. Umunyarwanda yishyuzwa ibihumbi 8 $ na yo akayishyurirwa nk’inkunga ya leta.

Akamanzi na Dr Mutimura basinyana amasezerano yo guhererekanya Kaminuza ya Carnegie Mellon University
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi ahereza Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura ububasha bwo kureberera Carnegie Mellon University
Icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University Africa i Masoro mu Karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza