Raporo y’uyu muryango igaragaza ko abantu barenga 1.000.000 ari bo bawuhaye aya mafaranga kugira ngo ukomeze ubutumwa bwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Iyi raporo igaragaza ko abantu 341,217 barimo ababyeyi babyaye bakiri bato, abafite ubumuga, abana bo ku muhanda, imfungwa n’abakuze, bahawe ubufasha muri iyi myaka.
Muri bo harimo abana barenga ibihumbi 100 bafashijwe kujya mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga, n’abahinzi 161.632 bafashijwe gukora ubuhinzi buvuguruye, burengera ibidukikije kandi butanga umusaruro wisumbuyeho.
Harimo kandi urubyiruko 35.374 rwahuguriwe imirimo yoroheje n’iya tekiniki, ikoranabuhanga no guhanga imirimo n’ingo 5222 z’abatishoboye zigizwe n’abarenga 25000 zahinduriwe ubuzima nyuma yo guhabwa igishoro.
Hari imiryango 3342 yagizweho ingaruka n’imyuzure yafashijwe na Caritas Rwanda gusubira mu buzima busanzwe, ndetse n’amashyirahamwe 3876 yo kubitsa no kugurizanya yashinzwe, arashyigikirwa.
Françoise Dukuzemariya, umwe mu rubyiruko rwatejwe imbere na Caritas Rwanda, yagaragaje uko ubu afite aho yavuye n’aho ageze, binyuze mu mwuga wo gukora ibikapu.
Ati "Byaradufashije cyane, bifasha n’iterambere ry’imiryango yacu. Ubufasha bwa Caritas bwaduhinduriye ubuzima, ubu dukoresha ikoranabuhanga mu kwizigama kandi tunakora ibikapu n’inkweto bigezweho.”
Ubwo Caritas Rwanda yari mu muhango wo kwishimira ibyo yagezeho, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza uyiyobora yasobanuye ko ubufasha bwayo butangwa mu byiciro bitatu: gufasha abatishoboye, guteza imbere imibereho y’abaturage no kwita ku buzima bwabo.
Musenyeri Mwumvaneza yagize ati “Tuzakomeza gushaka uburyo bushya bwo kugera ku bantu benshi bakennye cyane kandi bataragerwaho kandi bafite amikoro make.”
Musenyeri Pierre Cibamba wa Caritas Africa, yashimye uruhare rwa Caritas Rwanda, agaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika, bugamije gufasha abari mu bibazo.
Yagize ati “Caritas Rwanda ni urugero rwiza rw’ubutumwa bwa Kiliziya, bugamije gufasha abari mu bibazo kongera kugarura icyizere mu buzima.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga, yashimangiye ko Caritas ifasha Leta mu kurwanya ubukene no kuzamura iterambere.
Nyinawagaga yashimye uburyo Caritas Rwanda ikorana n’inzego z’ibanze mu guhitamo abagenerwabikorwa, yirinda gutanga inkunga mu buryo budahwitse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!