Cardinal Kambanda yavuze ku ijwi rye mu bibazo by’Akarere no gusangiza amahanga inzira y’ubwiyunge

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ukuboza 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Iminsi irindwi irashize, Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Kambanda Antoine, yimitswe na Papa Francis nka Cardinal wa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Uyu muhango wayobowe na Papa Francis ku wa 28 Ugushyingo 2020, wabereye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican mu Butaliyani.

Cardinal Kambanda yatangarije Vaticannews ko iyimikwa rye muri iki gihe kidasanzwe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ari ikintu kidasanzwe.

Mu mateka bizahora byibukwa ko iyimikwa rya Cardinal Kambanda na bagenzi be 11 muri 13 [batarimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines batarahabwa ingofero n’impeta zibagira aba-cardinal] bashyizweho na Papa Francis ku wa 25 Ukwakira 2020, ryabaye mu bihe byihariye.

Yakomeje avuga ko iki ari igisobanuro ko imirimo yacu na gahunda zacu zigomba gukomeza.

Ati “Ndashimira Nyiricyubahiro wagize umuhate wo gukomeza gutegura umuhango wo kwimikwa nubwo hari imbogamizi kubera icyorezo.’’

Cardinal Kambanda yashimangiye ko kuba ari mu bagiriwe icyizere cyo kugirwa Cardinal ari igihamya cyo kugirirwa impuhwe.

Ati “Nkuko mpora mbivuga, Papa yarebye kure. U Rwanda ni igihugu kitari gifite icyicaro cya Cardinal, u Rwanda ni igihugu gito, gifite Kiliziya ikiri nto. Ni kimwe n’abandi ba-cardinal bashyizweho by’umwihariko mugenzi wanjye wa Brunei [igihugu cyo muri Asia]. Muri iki gihe cy’icyorezo, Nyagasani yakoreye muri Papa atwereka ikimenyetso cy’ubuntu, nubwo turi kunyura mu bikomeye.’’

Mu 1994, umuryango wa Cardinal Kambanda wari ugizwe n’abantu icyenda, wose wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu munani bari mu Rwanda, harokotse umwe gusa abandi bose barishwe. Hari kandi ba nyirasenge, nyirarume, babyara n’abandi bo mu muryango mugari wa Mgr Kambanda bishwe.

Jenoside itangira, Cardinal Kambanda yigaga i Roma, ibyaberaga mu Rwanda byose yabireberaga kuri televiziyo, agashengurwa n’uburyo imiryango ye iri mu kaga.

Abajijwe igisobanuro cy’imbabazi kuri we nk’uwaburiye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yasobanuye ko ari ihame muri Kiliziya y’u Rwanda.

Yagize ati “Ku bw’ubuntu bw’Imana, dushobora kurenga icyo cyago tukagira ubushobozi bwo kubabarira. Ibyo bigize inyigisho zacu mu myaka 26 ishize, kuko tugomba kugarura ubuzima bwacu bwa gikirisitu no kongera kubaka kiliziya yacu n’umuryango wa gikirisitu.’’

Yasobanuye ko nubwo Jenoside yakozwe n’abari abaturanyi ndetse n’ababyeyi, ariko byari bikwiye ko abantu bongera kubana ndetse ubuzima bugakomeza.

Ati “Imiryango y’abarokotse ndetse n’abayiciye irabana, abana biga mu mashuri amwe, twivuriza hamwe ndetse tugahahira mu masoko amwe. Tugomba gushaka uburyo bwo kongera kubaka sosiyete no kunga ahangiritse. Ivanjili ni urumuri rutuma ubuzima bwongera kuryoha nubwo habayeho izo ngorane.’’

Cardinal Kambanda yavuze ko ijwi rye azarikoresha asangiza abandi banyuze mu bikomeye urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka.

Ati “Imana yashatse ko dusangira inararibonye, mu gihe hari icyo byafasha abandi. Ahantu henshi muri Afurika n’ahandi, abantu babayeho mu makimbirane ndetse bashaka uburyo n’inzira yabafasha kwiyunga no kuva mu mvururu babayemo mu gihe cyahise cyangwa barimo.’’

Yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye yubakiye ku ihame ryo kwimakaza amahoro kuva mu myaka myinshi ishize.

Ati “Mu Rwanda, amahoro n’ituze bimaze igihe byarimakajwe. Dukorera mu ituze ndetse byaradufashije nka kiliziya gushobora kongera kunga no kubaka umuryango Nyarwanda.’’

Nubwo mu Rwanda hatekanye, Cardinal Kambanda yagaragaje ko ibihugu birukikije bigihura n’imvururu n’intambara.

Ati “Dufite impunzi mu Rwanda, abarwanyi mu bihugu by’abaturanyi n’ibindi. Mu kuri, hari byinshi bikenewe gukorwa.’’

Mu guhangana n’ibi bibazo, binyuze mu Ihuriro ry’Abagize Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), icyumweru cya mbere cy’Adiventi [igihe cyibutsa gutegereza umukiza] giharirwa amasengesho yo gusabira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati “Dufatanyije, twashyizeho gahunda zirimo ‘Ubutabera n’amahoro muri ACEAC’, gahunda z’amahoro mu Biyaga Bigari, nubwo rimwe na rimwe uburemere bw’imvururu buturenga.’’

Kuri ubu ibihugu bihuriye muri ACEAC birimo u Burundi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari gukorwa ubushakashatsi ku bwiyunge hagati y’abaturage babyo.

Cardinal Kambanda yavuze ko azakoresha ijwi rye mu bikorwa by’ubushakashatsi mu Rwanda no mu Karere.

Ati “Birampa amahirwe yo gukora cyane no kwifashisha ijwi ryanjye mu kwihutisha ubushakashatsi mu bijyanye n’ubwiyunge. Mu Rwanda ntibyari byoroshye nyuma ya Jenoside. Iyo uvuye mu kababaro kawe, ukareba ak’abandi, uzabona ko hari undi ubabaye kubarusha.’’

“Ibi bituma wibagirwa akababaro kawe, ukita ku k’abandi na we akakwitaho. Ibi bituma mukorana, mugashyira ku ruhande imbogamizi ziriho ahubwo mukimakaza ibiganiro. Dusangiye ubumuntu n’ubuntu bwo kwizera nk’abakirisitu. Dufite umusingi wo kubakiraho amahoro n’ubwiyunge.’’

Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo rimwe na rimwe hari ibirenga abantu, ariko ‘hamwe n’isengesho twabigeraho’ kuko ariryo rikomeza umutima.

Izindi nkuru wasoma:

-  Imbamutima za Musenyeri Kambanda nyuma yo kugirwa Cardinal

-  Musenyeri Kambanda yimitswe na Papa Francis nka Cardinal mushya muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)

-  Reba ikiganiro Cardinal Kambanda yagiranye na Radio Vatican

Cardinal Kambanda ubwo yari amaze kwimikwa na Papa Francis. Yavuze ku gukoresha ijwi rye mu gushakira umuti imvururu ziri mu bihugu byo mu Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .