Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, mu gitambo cya Misa yaturiye ku Musozi wa Tare mu Karere ka Rulindo, ahubatse Chapelle St Gérard.
Ni igitambo cya misa cyabanjirije umuhango wo gushyikiriza Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, rwiyemezamirimo akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Dr Sina Gérard.
Cardinal Kambanda yashimiye Dr Sina Gérard ko yakoresheje ubwenge afite mu kugirira abandi akamaro kuko ari cyo Imana ishaka.
Ati “Nibyo rero dushimira cyane Sina, impano yashoboraga kuyikoresha akagera kuri byinshi bimufitiye akamaro ariko yongeyeho no kubitoza abato, umuco wo guhanga ibishya. Uburezi dukeneye kubushyiramo imbaraga kugira ngo dutange uburezi buha icyizere abato, bagakoresha impano zabo gushaka ibisubizo no kugira ukwizera no kumenya ko Imana ihari kandi yo iruta ubushobozi bwacu.”
Yakomeje agira ati “Kugira neza no gusangira n’abandi ibyo Imana yabayahe, gusangira bikomeye cyane ni ugusangira ubumenyi, impano Imana yaguhaye ukayikoresha usangiza abandi ibyabagirira akamaro.”
Cardinal Kambanda yibukije ko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kugira icyo ahanga cyafasha abandi gutera imbere ahereye ku bimuri hafi bityo ko Sina Gérard yabera benshi urugero. Yasabye urubyiruko muri rusange kwiga bafite intego yo guhanga udushya dufitiye abantu benshi akamaro mu gihe kizaza
Dr Sina Gérard yavuze ko nubwo ageze ku rwego rwo hejuru bitazamubuza gukomeza gukora ibikorwa by’iterambere rye n’iry’abaturage muri rusange kandi agakomeza guhanga ibishya.
Ati "Iyi mpamyabushobozi icyo ivuze, nkurikije uko abahanga bazibonye mbere yanjye, bavuga abantu bazibonye barimo Bill Gates, Perezida wa Repubulika yacu yarayihawe, icyo bivuze rero bimpa icyizere cyo kujya mbere mu iterambere ry’ubukungu kandi ngakomeza ngahanga imirimo ifitiye igihugu n’Isi akamaro."
Yakomeje agira ati "Inzira ziracyari ndende cyane ukurikije ubukungu bw’Igihugu, umuryango ndetse na Entreprise uko nifuza ko bujya mbere, ya ntego ya buri mwaka y’uko ngomba kugira ikintu gishya kijya mu Banyarwanda no ku Isi, inzira iracyahari, imbaraga, ibitekerezo byose ndacyabifite."
Dr Sina Gérard washinze Entreprise Urwibutso ihereye mu Karere ka Rulindo, aherutse guhererwa Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu gihugu cya Mexique [ Azteca University] biturutse ahanini ku bikorwa iki kigo gikora mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’akamaro bifitiye abaturage muri rusange.
Kaminuza ya Azteca kandi yagendege ku kuba Entreprise Urwibutso yarubatse ishuri ryigisha ahanini ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.
Dr Sina Gérard kandi aherutse gushyira ahagaragara ibitabo bitandukanye birimo icyitwa Dr Sina Gérard, Umuhangamirimo mu rugendo rw’ubuzima kiri mu ndimi 4, kikaba gikubiyemo indangagaciro zaranze imikorere ye n’inyungu ibikorwa bye byagiriye abaturiye aho akorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutsinzi Antoine yavuze Dr Sina Gérard afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage baba abo muri aka Karere ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuko nk’ubu afite abakozi barenga 500 bahoraho n’abandi bakorana na we umunsi ku munsi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!